AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

FARG : BAMAZE AMEZI 2 BADAHABWA IMITI

Yanditswe May, 10 2019 08:13 AM | 8,027 Views



Abagenerwabikorwa b’ikigega cya leta gitera inkunga abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi FARG baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cyo kudahabwa imiti ibavura nk'uko byari bisanzwe.

Ni mu gihe hashize hafi amezi abiri aba batavurwa. FARG yo ivuga ko iki kibazo cyatewe no kuvugurura imikoraniro yayo n'aya mafarumasi.

Iki kibazo cyatangiye guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 uyu mwaka ubwo Abagenerwabikorwa b’ikigega cya leta gitera inkunga abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi FARG batangiye kudahabwa imiti muri za farumasi iki kigo cyari gisanzwe gikorana nazo zigera ku 8 ziri mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali ndetse no mu mu Karere ka Huye.

Izi Farumasi zigera ku 8 zikorana na FARG zafashe icyemezo cyo guhagarika igikorwa cyo guha imiti abo bagenerwabikorwa ba FARG bitewe n'uko amasezerano y’umwaka zari zifitanye na FARG yari yarangiye nk'uko umukozi w'imwe muri izi farumasi yabibwiye RBA.


Umuyobozi Mukuru w'ikigega FARG Theophile Ruberangeyo avuga ko iki kibazo cyatewe n'uko ubuyobozi bw'ikigega bwagiriwe inama yo kongera kunoza neza uburyo aba bagenerwabikorwa bahabwa imiti ndetse banifuza no kongeramo izindi farumasi bituma habamo gutinda.

Yizeza ko umunsi kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi hazasinywa amasezerano n’izo farumasi ku buryo guhera kuwa Mbere tariki 13 Gicurasi cyangwa kuwa Kbairi tariki 14 Gicurasi bashobora servici nk’uko bari basanzwe bazibonera hafi yabo.

Theophile Ruberangeyo, Umuyobozi Mukuru w'ikigega FARG

Buri kwezi iki kigo cya FARG gitanga amafaranga asaga miliyoni 200 buri kwezi yishyurwa izi farumasi n'ibitaro ku buryo buri mwaka hishyurwa miliyari imwe isaga y'amafaranga y'u Rwanda.

Muri iyi myaka 25 ishize, leta y' u Rwanda ibinyujije mu kigega FARG, imaze kwishyura amafaranaga asaga miriyari 19 yagiye mu gikorwa cy'ubuvuzi harimo na 428 bavuriwe mu mahanga.

Inkuru ya Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira