Yanditswe Sep, 29 2021 19:01 PM | 42,684 Views
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi wahaye u Rwanda inkunga ya
Miliyari 5.7 Frw, azakoreshwa mu guteza
imbere imyuga n'ubumenyingiro bushingiye ku mahoteri n'ubukerarugendo, mu
mushinga wiswe Ubukerarugendo Imbere.
Icyerekezo cy'u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere
amahoteri n'ubukerarugendo, nicyo cyatumye umuryango w'ubumwe bw'Uburayi utera
inkunga u Rwanda, mu guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro.
Aya mafaranga azifashishwa mu gufasha ibigo 7 by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, aho abiga muri ibyo bigo ku bufatanye n'urwego rw'abikorera bazajya bahabwa amahugurwa ajyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda,
Nicola Bellomo avuga ko uyu muryango wateye
inkunga u Rwanda muri gahunda yo gushyikira ubukerarugendo, nyuma yo kubona ko
u Rwanda ruri mu cyerekezo cyiza cyo kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi ubukerarugendio buri ku isonga.
Yagize ati “Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi bushyigikiye gahunda z'iterambere ry'u Rwanda, urwego rw'amahoteri n'ubukerarugendo ni kimwe mu byitaweho mu Rwanda, twese turabireba uburyo uru rwego rurimo gutera imbere ndetse izina ry'ubukerarugendo rimaze kumenyekana. Turashaka gutera inkunga u Rwanda biciye mu rwego rw'abikorera hubaka ubushobozi bw'abakozi kubera ko ntabwo wakubaka uru rwego hatari ubumenyi bukenewe ntabantu bakenewe bahari.”
Amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro azamara imyaka 4.
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine avuga ko
iyi nkunga ije gushyigikira gahunda ya leta y'u Rwanda ifite yo kuba igicumbi
cy'ubukerarugendo, guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro ikaba kandi yitezweho
kongera imirimo mu rubyiruko, kuko leta y'u Rwanda ifite intego yo guhanga
imirimo 214,000 buri mwaka.
Buri mwaka hasohoka abanyeshuri bavuye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro bari hagati y'ibihumbi 40 na 45.
Kwizera John Patrck
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru