AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

EU igiye gutanga miliyoni 260 z'amayero azashorwa mu mishinga ijyanye n'uburezi no guhanga imirimo ku rubyiruko

Yanditswe May, 18 2022 19:52 PM | 89,860 Views



Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi watangije gahunda nshya y'imikoranire n'u Rwanda mu gihe cy'imyaka 2, iyi gahunda ikaba igaragaza ibikorwa by'ubufatanye bizashyirwamo imbaraga ni mpande zombi aho uyu muryango uzatanga miliyoni 260 z'amayero kugeza muri 2024.

Izo miliyoni 260 z'amayero zisagaho gato miliyali 260 z'amafaranga y'u Rwanda, zizashorwa mu mishinga ijyanye n'uburezi no guhanga imirimo ku rubyiruko cyane cyane ishingiye ku ikoranabuhanga, ashorwe kandi no mu biijyanye n'imiyoborere ndetse no mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wungirije wa komisiyo y'ubufatanye mpuzamahanga muri uyu muryango, Myriam Ferran avuga ko imikoranire mishya izashingira ku byemeranijwe ko bigomba gushyirwa imbere buri ruhande rubigiramo uruhare.

Yagize ati "Akamaro k'iyi gahunda nshya y'imikoranire muzakabona mu buryo ishyirwa mu bikorwa kuko turenda kongera umusaruro ubufatanye bwacu n'u Rwanda, dushingiye ku uburyo ku ruhande rwacu n'ibihugu by'Iburayi tuzaba dukorana aho imwe mu mishinga izajya inongererwa amafaranga biturutse ku nkunga, inguzanyo n'impano hagamijwe kongera umusaruro uva muri iyo mishinga y'ubufatanye, hibandwa ahanini kuby'ibanze dushyize imbere."

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana asobanura ko mu mishinga Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi hari imishinga igiramo uruhare ihuriweho n'ibihugu bya Afurika, izafasha kuzamura ubuhahirane mu isoko rusange.

Uyu mwaka wa 2022 uyu muryango wari wasezeranije kuzagira uruhare mu mishinga itandukanye ku gaciro k'amayero miliyoni 85, mu rwego rw'uburezi n'ubumenyi ngiro, amavugurura mu nzego z'ubutabera, imiturire n'ubwiyunge.


RUZIGA EMMANUEL MASANTURA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize