AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

EAPCCO yiteguye guhangana n'ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe Sep, 01 2016 16:41 PM | 1,580 Views



Bamwe mu baminisitiri b’umutekano n’abayobozi ba za Polisi bo mu bihugu bigize umuryango w’ubufatanye wa za polisi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba EAPCCO beretswe umwitozo wo guhangana no gukora iperereza ku byaha by’ikoranabuhanga ndetse binambukiranya imipaka. Ni umwitozo urimo abapolisi bashinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga baturutse ku mugabane wa Afurika.


Abaministri b’umutekano n’abayobozi ba za polisi bari bitabiriye inama ya 18 y’umuryango EAPCCO basuye ahabera uyu mwitozo maze basobanurirwa uburyo hakorwa iperereza mu kugenza ibyaha nk’ibyo.

Matthew SIMON ukora mu ishami rya Interpol muri Singapore yasobanuye uyu mwitozo w’iperereza basanze bakora: "...Urugero dufite hano rujyanye n'icuruzwa ry'abantu aho dufite umwana w'umukobwa w'imyaka 20 wabuze wakuwe iwabo n'umuntu ucuruza abantu amubeshya ngo azamuha akazi, mu gukemura iki kibazo aba bapolisi mubona inyuma yanjye barakoresha ubumenyi bafite mu iperereza kugira ngo bamenye amakuru bakeneye."

Commissioner of Police Felix NAMUHORANYE ukuriye uyu mwitozo avuga ko akurikije imiterere y’ibi byaha nta na kimwe cyatahurwa hatabayeho ubufatanye bw’inzego: "Akamaro rero bidufitiye ni uko bijya kurangira aba bantu baturuka mu bihugu bitandukanye twashyize mu ma groups atandukanye babonye ko badashobora kugenza icyaha kimeze gutyo ku giti cyabo bonyine, bagomba information ivuye mu kindi gihugu, bagomba gukora operation mu kindi gihugu ni ukuvuga ngo kugirango uve muri iki gihugu ujye gushaka umunyacyaha mu kindi bigusaba ko uriho urakorana neza n'abo bapolisi cyangwa se izo nzego z'icyo gihugu ndetse iyo operation akaba aribo bayikora mu izina ryawe"


Uyu mwitozo aba bayobozi ba police ndetse n'abaminisitiri beretswe, ni uwo guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga ariko kandi byambukiranya imipaka. Wateguwe ku bufatanye hagati y'umuryango EAPCCO na Polisi mpuzamahanga ishami rya Singapore IGCI. Witabiriwe n'abapolisi batandukanye baturutse mu bihugu byo muri Afurika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage