AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Dr Vuningoma wayobora RALC yitabye Imana

Yanditswe Jan, 20 2020 10:15 AM | 2,020 Views



Dr Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshgiungwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yitabye Imana.

Urupfu rwa Dr Vuningoma rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Nyakwigendera  akaba yari amaze iminsi arwaye, aho yari yaragiye kwivuriza mu Buhindi, nyuma aza kugaruka mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Amakuru avuga ko yaje kongera kuremba kuremba ajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal akaba ari ho yapfiriye.

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Dr Vuningoma

Dr Vuningoma yavutse tariki ya 25 Ugushyingo 1948.

Yize mu mashuri atandukanye. Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Nice mu Bufaransa hagati ya 1984-1989.

Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakize muri Kaminuza Bordeaux III mu Bufaransa. Hagati ya 1980-1982.

Guhera muri 2011 kugeza 2020, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC.

Guhera muri 2015 kugeza ubu yari Komiseri ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho muri Panafrican Movement.

Kuva muri Kanama 2008 kugera Ugushyingo 2011:  Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali.

Yari umwe mu bagize inama y'Ubuyobozi y'Inama Nkuru y'Itangazamakuru mu Rwanda.

Yakoze imirimo inyuranye mu rwego rw’uburezi.

Yabaye Umuyobozi w'ikinyamakuru cyo mu Rwanda The NewTimes.

Yakoze indi mirimo inyuranye, haba muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda ndetse no mu Bufaransa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira