Yanditswe Jan, 20 2020 10:15 AM | 2,020 Views
Dr Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshgiungwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yitabye Imana.
Urupfu rwa Dr Vuningoma rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu
wa Mbere. Nyakwigendera akaba yari amaze iminsi arwaye, aho yari yaragiye kwivuriza
mu Buhindi, nyuma aza kugaruka mu Rwanda mu cyumweru gishize.
Amakuru avuga ko yaje kongera kuremba kuremba ajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal akaba ari ho yapfiriye.
Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Dr Vuningoma
Dr Vuningoma yavutse tariki ya 25 Ugushyingo 1948.
Yize mu mashuri atandukanye. Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Nice mu Bufaransa hagati ya 1984-1989.
Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakize muri Kaminuza Bordeaux III mu Bufaransa. Hagati ya 1980-1982.
Guhera muri 2011 kugeza 2020, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC.
Guhera muri 2015 kugeza ubu yari Komiseri ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho muri Panafrican Movement.
Kuva muri Kanama 2008 kugera Ugushyingo 2011: Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali.
Yari umwe mu bagize inama y'Ubuyobozi y'Inama Nkuru y'Itangazamakuru mu Rwanda.
Yakoze imirimo inyuranye mu rwego rw’uburezi.
Yabaye Umuyobozi w'ikinyamakuru cyo mu Rwanda The NewTimes.
Yakoze indi mirimo inyuranye, haba muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda ndetse no mu Bufaransa.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru