Dr Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’intumwa nkuru ya Leta ni muntu ki?

AGEZWEHO

  • Abanyamahanga bari mu Rwanda bashimye ingamba leta yafashe mu guhangana na Covid19 – Soma inkuru...
  • Ku nshuro ya Mbere Youthconnekt Africa Summit igiye kubera hanze y’u Rwanda – Soma inkuru...

Dr Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’intumwa nkuru ya Leta ni muntu ki?

Yanditswe Sep, 17 2021 17:57 PM | 90,915 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yagize Dr Ugirashebuja Emmanuel Minisitiri  w’ubutabera n’intumwa nkuru ya Leta, asimbuye Johnston Busingye wagizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Dr Ugirashebuja w’imyaka 44 y’amavuko, afite uburambe mu bijyanye n’amategeko afitemo impamyabumenyi y’ikirenga.

Dr Ugirashebuja aherutse gusoza manda ze ku mwanya wa  Perezida w’urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho yagiye yari asanzwe  ari umuyobozi  w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Ugirashebuja wazobereye amategeko arebana n’ibidukikije, yigishije muri Kaminuza zitandukanye zaba iz’imbere mu gihugu n’izo mu mahanga.

Yakoze imirimo y’ububuhuza (arbitration) mu Rwanda no mu mahanga  ndetse, ari mu bagize inama y’ubuyobozi  y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amashuri y’amategeko.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ku nshuro ya Mbere Youthconnekt Africa Summit igiye kubera hanze y’u Rwan

Abanyarwanda bishimiye impanuro perezida Kagame yatanze mu kwizihiza imyaka 25 y

Motema Pembe yo muri RDC yatsinze AS Kigali mu mikino wa CAF Confederation Cup

AMAFOTO: Minisitiri Gatabazi yitabiriye igikorwa cyo koroza Inka abaturage bo mu

Abantu batatu bahitanwe n'imvura yaguye mu karere ka Huye

RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bazitangarizaho