Yanditswe May, 08 2021 18:10 PM | 19,530 Views
Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Dr. Peter Mathuki wari umaze iminsi 3 mu Rwanda yavuze ko uruzinduko rwe i
Kigali arukuyemo impamba ikomeye azubakiraho mu nshingano ze nk’umuyobozi
mushya w’uyu muryango.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere akoze mu bihugu binyamuryango kuva yatangira imirimo ye nk’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango. Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Dr. Peter MathukI kuri uyu wa gatandatu yasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ashyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo abasaga ibihumbi 250 mu rwego rwo kubunamira.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, Dr. Peter Mathuki yavuze uyu muryango wifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi, ashimangira ko amateka nk’aya adakwiye kongera kwisubiramo.
Ku wa gatanu bwo, uyu muyobozi yasuye komisiyo ya siyansi n’ikoranabuhanga y’uyu muryango, EASTECO, ifite icyicaro i Kigali kuva muri 2015. Umuyobozi w’agateganyo w’iyi komisiyo Fortunate Muyambi aragaruka ku mbogamizi bamugejejeho nk’abakozi b’urwego rw’uyu muryango.
Yagize ati “Twamugaragarije imbogamizi 2 z’ingenzi; Iya mbere ni uko dufite abakozi badahagije, iya 2 ni ingengo y’imari nayo idahagije kugirango dushobore gukora imirimo yacu.”
Abandi bagiranye ibiganiro n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni abikorera bo mu Rwanda, nabo bamugejejeho imbogamizi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka muri aka karere.
Yaba umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera muri EAC Karera Dennis yaba Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Robert Bafakulera, ngo abikorera bo muri aka karere bahanze amaso Dr. Peter MathukI kuko bamubonamo ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu bucuruzi bwabo dore ko abaye umunyamabanga mukuru wa EAC nyuma y’imyaka hafi 4 ari umukuru w’urugaga rw’abikorera muri aka karere, EABC.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda na yo ivuga ko u Rwanda rwiteguye gufatanya n’umunyamabanga mushya w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo uyu muryango ugere ku ntego zawo, nkuko byasobanuwe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango Prof. Nshuti Mannasseh.
Tariki 27 Gashyantare uyu mwaka ni bwo inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yashyizeho Dr. Peter Mathuki nk’umunyamabanga mukuru mushya w’uyu muryango, inshingano yinjiyemo guhera tariki 25 z’ukwezi gushize kwa kane. Nyuma yo kwinjira muri izi nshingano u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere mu bigize uyu muryango asuye. Ku munsi we wa mbere yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse amuha n’impano.
Dr. Peter Muthuki avuga ko gutangira imirimo ye asura u Rwanda atari impanuka.
Ati “Mu by’ukuri nazanywe no kuganira n’abanyarwanda, guverinoma y’u Rwanda ndetse nanagize amahirwe yo guhura n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kugira ngo ansangize ku bunararibonye bwe n’icyo atekereza ku kwishyira hamwe kuko nzi neza ko kwishyira hamwe kwa EAC na Afurika bimuba ku mutima. Mu by’ukuri rero nta handi nari guhera ntahereye mu Rwanda ngo nigire ku buyobozi bw’u Rwanda. Icya kabiri ni uko nagombaga kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye ari na yo mpamvu nahuye n’abikorera bo mu Rwanda, kuko nkuko mubizi kwishyira hamwe muri uyu muryango kubakiye ku baturage ariko kukayoborwa n’abikorera. Ntahanye byinshi rero birimo ishyaka ryinshi ryo kugenda nkinjira nyabyo mu nshingano nk’umunyamabanga mukuru.”
Muri uru ruzinduko rwe rw’iminsi 3 mu Rwanda, Dr. Peter Mathuki yari aherekejwe n’abandi bayobozi muri uyu muryango barimo Martin Ngoga usanzwe ari perezida w’inteko ishinga amategeko yawo, EALA, Perezida w’urukiko rukuru rwawo Justice Kayobera ndetse n’umunyamabanga mukuru wungirije Bazivamo Christophe.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Uo1oE7MY_XI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru