Yanditswe Sep, 29 2022 18:25 PM | 144,667 Views
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yasabye abakora umwuga w'ubukemurampaka kuba inyangamugayo ndetse no gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bakora kugira ngo barusheho gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.
Ni mu gihe kuri uyu wa Kane ikigo mpuzamahanga
cy'ubukemurampaka cya Kigali KIAC cyizihije imyaka 10 kimaze gitanga izo serivisi.
Mu myaka 10 iki kigo cy'abakemurampaka kimaze gikorera mu
Rwanda, kigaragaza ko bakiriye ibirego birenga 200 ndetse 40% y'ibi birego akaba
ari ibirego mpuzamahanga.
Mbundu Faustin uyobora inama y’ubutegetsi y’iki kigo mpuzamahanga cy'ubukemurampaka cya Kigali, avuga ko nubwo hari byinshi byo kwishimirwa urugendo rukiri rurerure kugira ngo uyu mwuga urusheho gutera imbere.
Yagize ati "Ndibuka itariki ya 31 z'ukwa 5 muri 2012, nibwo iki kigo cyatangiye icyo gihe cyari igikorwa cy'indashyikirwa kuko cyari igikorwa cy'ingenzi umuryango nyarwanda wifuzaga kugeraho kuba hariho ikigo nk'iki cyifashisha mu bikorwa by'ubucuruzi kugira ngo kibashe gukemura impaka zitandukanye ziboneka muri uyu mwuga, uyu munsi turi hano ngo dusuzume ibyo twiyemeje mu myaka 10 ishize, imyaka 10 ishobora kuba atari myishi ariko ni intambwe ikomeye, ni umwanya mwiza wo kwizihiza ibyagezweho ariko kandi tureba n'ibigomba gukorwa mu gihe kiri imbere."
Perezida w'urukiko rw'ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo yashimye uruhare rw'iki kigo mu iterambere ry'igihugu, ariko kandi asaba abakora uyu mwuga w'ubukemurampaka kurangwa n’imyitwarire inoze mu bikorwa byabo.
"Ubunyangamugayo ni ingenzi, ni ingenzi no mu bindi ariko
by'umwihariko n'ingenzi muri uyu mwuga w'ubukemurampaka, rero ibikorwa by'iki
kigo ni ingenzi kandi bizahora ari ingenzi mu guteza imbere ishoramari no
kugabanya umubare w'ibirego bigera ku butabera, ibyakozwe mu myaka 10 n'iki kigo
nibyo kwishimirwa ariko kandi bigomba kubungabungwa mu gihe iki kigo gikomeje
kugaragaza ubunararibonye n'imbaraga mu kwakira ibirego bitandukanye mu gihugu ndetse n'ibindi mpuzamahamga, no mu
gihe gikomeje kugaragaza ubudasa bwacyo mu gukemura impaka mu bucuruzi.'
Iki kigo kigaragaza kandi ko kuva cyatangira cyashyizeho amategeko ngenderwaho muri uyu mwuga, abarenga 300 bahuguwe n'iki kigo naho 80 muri abo babaye abakemurampaka b'umwuga.
Iki kigo kandi kibarirwamo abacamanza bagera kuri 200 b’inararibonye mu buhuza n'ibindi, iki kigo kandi cyakiriye abakemurampaka bagera ku 120 baturutse ku migabane itandukanye kandi kikaba kibarirwa mu bigo bitatu bya mbere muri Afurika.
Ntete Olive
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru