Yanditswe May, 14 2022 17:48 PM | 74,112 Views
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente witabiriye umuhango wo kwimuka Umwepiskopi mushya wa Diyosezi Gatolika ya Byumba Musengamana Papias, yashimye ubufatanye bwa Kiliziya gatolika na Leta muri gahunda zitandukanye, kandi ko bugomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.
Muri uyu muhango witabiriwe n'imbaga y'abakristu, abihayimana baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, Umushumba mushya wa Diyoseze ya Byumba Mgr Musengamana Papias yahawe ivanjiri nk'ikimenyetso cy'umurimo w'Imana ashinzwe gukora ubudahwema, impeta nk'isezerano agiranye na kiriziya, ingofero yibutsa umwete akwiye kugira mu guharanira ubutungane ndetse n'inkoni y'ubushumba yerekana umurimo ashinzwe wo kuyobora kiriziya yaragijwe.
Mgr Musengamana yashimye Nyirubutungane Papa Francis wamugiriye icyizere akamuha inkoni y'ubushumba, ndetse n'uwo asimbuye Mgr Serevelien Nzakamwita, avuga ko icyo ashyize imbere ari urukundo no gukorana neza n'abo asanze.
Mgr Nzakamwita wari imaze imyaka 26 ayobora Diyosezi ya Byumba na we yashimye abantu bose bamubaye hafi barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wayoboye uyu muhango avuga ko ubufatanye na Leta butuma Kiliziya ishobora gusohoza ubutumwa bwayo.
Minisitiri w'Intebe Dr Eduard Ngirente wari uhagariye Perezida wa Repubulika we yavuze ko kwimikwa kwa Mgr Musengamana ari ikimenyetso cy'ubushobozi Papa yamubonyemo asaba Kiliziya gufatanya na Leta mu gushakira umuti bimwe mu bibazo bikigaragara.
Mgr Papias Musengamana yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba nyuma y'imyaka 25 yari amaze ari umupadiri. Agiye kuri uyu mwanya nyuma y'imyaka 4 ayobora Semari nkuru ya Nyakibanda.
Yavukiye mu Byimana mu Karere ka Ruhango mu 1967. Abaye umwepiskopi wa 3 uyoboye Diyosezi Gatolika ya Byumba kuva mu myaka 41 ishize ishinzwe.
Carine UMUTONI
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru