AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Dr Ndagijimana yavuze ko mu myaka 2 ishize abarenga miliyoni biyandikishije muri Ejo Heza

Yanditswe Sep, 23 2021 10:59 AM | 21,847 Views



Abasenateri bagize Inteko Ishinga Amategeko  bagiranye ikiganiro na Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana bungurana ibitekerezo kuri gahunda y'ubwiteganyirize bw'igihe kirekire, EJO HEZA aho barebera hamwe aho iyi gahunda imaze kugera mu iterambere n'inzitizi zirimo.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko mu myaka 2 ishize iyi gahunda ya Ejo HEZA itangiye, abamaze kwiyandikishamo basaga  miliyoni 1 n'ibihumbi 500 ariko abatanga imisanzu ku buryo buhoraho ni miliyoni 1 n'ibihumbi 75.

Yavuze ko bamaze gutanga ubwizigame bw'amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyari 15 na miliyoni 796.

Abagabo ni 52% naho abagore ni 48%.

Minisitiri Ndagijimana yakomeje agaragaza ko Intara y'Iburengerazuba ariyo iza ku isonga mu kugira umubare munini w'abatanga iyi misanzu, hakurikiraho Intara y'Amajyepfo, Intara y'Iburasirazuba, nayo igakurikirwa n'iy'Amajyaruguru ku mwanya wa nyuma hakaza Umujyi wa Kigali.

Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko muri iyi gahunda ya Ejo HEZA, hakozwe ishoramari ku buryo hamaze kuboneka inyungu y'amafaranga asaga  Miliyari 1 na miliyoni 120.

Zimwe mu mbogamizi yagaragaje zikoma mu nkokora iyi gahunda ni icyorezo cya COVID19, cyatumye ubukangurambaga bwo kugera ku baturage butagerwaho uko bikwiye.

Abasenateri babajije uhagarariye guverinoma kuri gahunda ya Ejo HEZA, impamvu iyi gahunda yitabirwa cyane n'abageze mu myaka yo hejuru ndetse n'abo mu byiciro by'abifashije bakaba batitabira uko bikwiye, ahubwo ikitabirwa cyane  n'abakora akazi katanditse gusa .

Bakomeje basaba ko ubukangurambaga bwakongerwa abaturage bakegerwa kurushaho, aho kugoresha itangazamakuru n'imbugankoranyambaga gusa.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mu rwego rwo gufasha abaturage kwitabira iyi gahunda ari benshi, leta yabashyiriyeho amafaranga yongererwa uwazigamye hakurikijwe iby'ibyiciro by'ubudehe, kandi umunyamuryango wagize ibyago byo gupfusha ariko  yujuje umugabane usabwa akagira amafaranga agenerwa yo gushyingura .

Abasenateri banasabye Minisitiri Ndagijimana ko ubu bukangurambaga, bwagera no mu batuye muri Diaspora nabo bakitabira ari benshi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura