AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Dr Mutimura yasabye abashakashatsi gukora ubushakashatsi bufite ireme

Yanditswe Jun, 24 2021 13:18 PM | 43,854 Views



Kuri uyu wa Kane, Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, yasabye abashakashatsi gukora ubushakashatsi bufite ireme, bugashyigikirwa kuko ikigega leta y’u Rwanda yabashyiriyeho cyaje kigamije gukemura ibibazo by’amikoro make byagaragazwaga n’aba bashakashatsi.

Mu nama yakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga igahuriza hamwe ingeri zitandukanye zirimo n’abashakashatsi, hagaragajwe ko Iki kigega cyo gushyigikira abashakashatsi kimaze gutanga umusaruro ku bakoze ubushakashatsi bufite ireme, kandi buhindura imibereho n’iterambere by’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, Dr Mutimura Eugene yasabye abashakashatsi gukora ubushakashatsi bufite ireme kandi buri ku rwego mpuzamahanga, bwagirira akamaro abaturage kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro iki kigega bashyiriweho na leta y’u Rwanda.

Inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, igaragaza ko mu mwaka wa 2015 mu Rwanda habarurwaga abashakashatsi bakabakaba 250.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira