AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mukabalisa yagiranye ibiganiro n’Umudepite wo muri EU

Yanditswe May, 16 2022 16:45 PM | 58,744 Views



Kuri uyu wa Mbere, Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yagiranye ibiganiro n'Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi, Karsten Lucke, byibanda ku mubano mwiza usanzwe uri hagati y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n’iy'uyu muryango.

Nyuma y'ibiganiro impande zombi zagiranye, Karsten Lucke yatangaje ko baganiriye ku bijyanye n'inzego barushaho kunoza umubano.

Yagize ati "Icya mbere ni ugufasha abaturage b'ibihugu kumenyana nk'urugero nk'abaturage b'igihugu cyanjye cy' u Budage, usanga hari bamwe badafite ikintu na kimwe bazi ku Rwanda, ugasanga nta makuru bafite ku birebana n'umugabane wa Afurika. Twashyira imbaraga mu bijyanye n'umubano, amashyirahamwe yabahuza, amashuri akagirana umubano wihariye."

Avuga ko ibyatuma abantu bakorera hamwe, hakabaho gusangira umuco w'ibihugu, kugirana uwo mubano kandi ngo byatuma abanyarwanda nabo bagira byinshi bamenya ku gihugu cy' u Budage.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama