AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr. Mujawamariya yasabye ko ikibazo cy’imigezi ya Nyamutera yangiriza abaturage gikemurwa

Yanditswe May, 21 2021 11:31 AM | 19,832 Views



Minisitiri w’Ibidukikije Dr.Jeanne-d'Arc Mujawamariya ari mu karere ka Nyabihu, akaba yasabye ubuyobozi gutera imigano mu nkengero z'imigezi ya Nyamutera na Giciye, mu guhangana n’ingaruka ikomeje guteza abaturage.

Imigezi ya Nyamutera, Giciye, Kazirankara na Musarara yo mu Karere ka Nyabihu,  ikunze kuzura mu bihe by'imvura  ikangiza ibintu bitandukanye by'abaturage,  abahaturiye bakaba bagaragaza ko ibabangamiye bikomeye.

Muri uru ruzinduko, Dr.Jeanne-d'Arc Mujawamariya akaba yasuye aka gace  mu kureba uburyo iyi migezi igira ingaruka ku iyangirika ry'ibidukikije, n'ingamba zafatwa ngo ibyangizwa n'iyi migezi bigabanuke.

Dr Mujawamariya yavuze ko ingamba zo guhangana n'ingaruka zituruka ku iyangirika ry'ibidukikije riterwa n'iyi migezi, harimo ko haterwa imigano isaga ibihumbi 33 mu nkengero z'imigezi ya Nyamutera na Giciye mu gihe cy'amezi 18.

Yavuze ko ari imigano igomba gufata amazi n'ibyo azana ngo bitangiza ibintu byinshi.

Kugeza ubu harimo gukorwa imirwanyasuri izaba ingana na hegitari 508 mu nkengero z'imisozi ikikije iyi migezi, aho kuri ubu hamaze gukorwa imirwanyasuri ingana na hegitari 168.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama