AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Dr Mujawamariya yasabye ko buri wese akwiye gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe Jun, 02 2021 14:24 PM | 21,174 Views



Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya atangaza ko ari uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo gufasha mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubaka ubukungu n’iterambere ritangiza ibidukikije.

Yabigarutseho mu nama  yo ku rwego rwo hejuru n’abafatanyabikorwa yiga ku ngamba zivuguruye zo kubungabunga ibidukikije, no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije ibera mu Rwanda.

Muri iyo nama umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda, UNDP Maxwell Gomera yemeza ko haba mu Rwanda no muri Afurika, ingaruka zo kwangiza ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe kuri ubu zigaragarira ya buri wese kandi hakenewe kugira icyakorwa vuba mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije.

Yemeza ko guverinoma ubwayo itabyishoboza ahubwo ko hakenewe gukomeza ubufatanye no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Minisitiri w’ikonanabuhanga na Innovation Ingabire Paula nawe agaragaza ko muri uru rugamba hakwiye kwitabwa ku ngingo yo gukora ubushakashatsi bwimbitse no gushyikira imishinga y’udushya mu kurengera urusobe rw’ibidukikije rwamaze kwangirika kuri ubu.

U Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka wangiza ikirere, rukava ku kigero cya 79.9% rwariho muri 2018 rukagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.

Iyi ikaba ari ingingo igomba kwitabwaho kandi mu ngamba zivuguruye z’iterambere ritangiza ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ingamba u Rwanda rwihaye zihera muri 2011 kugeza muri 2050.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Je

Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishw

U Bubiligi: Abaganga bagaragaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko Nkunduwimye afit

Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo

Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakub

Musanze: Abarokotse Jenoside barasaba ko inzibutso zibungabungwa kurushaho

Karongi: Gusura inzibutso za Jenoside ni umuti wo kurwanya ingengabitekerezo n&r

Rusizi: Abasenateri bishimiye aho gahunda yo guhuza Inzibutso za Jenoside igeze