Yanditswe Jun, 02 2021 14:24 PM | 21,174 Views
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc
Mujawamariya atangaza ko ari uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije
mu rwego rwo gufasha mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire
y’ikirere no kubaka ubukungu n’iterambere ritangiza ibidukikije.
Yabigarutseho mu nama yo ku rwego rwo hejuru n’abafatanyabikorwa yiga ku ngamba zivuguruye zo kubungabunga ibidukikije, no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije ibera mu Rwanda.
Muri iyo nama umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda, UNDP Maxwell Gomera yemeza ko haba mu Rwanda no muri Afurika, ingaruka zo kwangiza ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe kuri ubu zigaragarira ya buri wese kandi hakenewe kugira icyakorwa vuba mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije.
Yemeza ko guverinoma ubwayo itabyishoboza ahubwo ko hakenewe gukomeza ubufatanye no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Minisitiri w’ikonanabuhanga na Innovation Ingabire Paula nawe agaragaza ko muri uru rugamba hakwiye kwitabwa ku ngingo yo gukora ubushakashatsi bwimbitse no gushyikira imishinga y’udushya mu kurengera urusobe rw’ibidukikije rwamaze kwangirika kuri ubu.
U Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka wangiza ikirere, rukava ku kigero cya 79.9% rwariho muri 2018 rukagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.
Iyi ikaba ari ingingo igomba kwitabwaho kandi mu ngamba zivuguruye z’iterambere ritangiza ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ingamba u Rwanda rwihaye zihera muri 2011 kugeza muri 2050.
Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside
Apr 17, 2024
Soma inkuru
U Bubiligi: Abaganga bagaragaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko Nkunduwimye afite ikibazo cy’i ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Musanze: Abarokotse Jenoside barasaba ko inzibutso zibungabungwa kurushaho
Nov 03, 2023
Soma inkuru
Karongi: Gusura inzibutso za Jenoside ni umuti wo kurwanya ingengabitekerezo n’ibinyoma
Jul 13, 2023
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri bishimiye aho gahunda yo guhuza Inzibutso za Jenoside igeze
Jul 10, 2023
Soma inkuru