Yanditswe Jun, 24 2021 14:20 PM | 51,748 Views
Abagize
ihuriro ry’igihugu nyunguranabikerezo ry'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda,
bitabiriye ibiganiro byabahuje aho barebeye hamwe uruhare rwabo mu guteza
imbere imiyoborere myiza.
Ibi biganiro byatanzwe n'urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB.
Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi ashingiye ku bipimo by'imiyoborere, yagaragaje ibipimo by'inkingi zitandukanye maze asaba abagize ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki, kureba inzego zifite ibipimo byo hasi kugira uruhare mu guteza imbere izo nzego zikiri hasi.
Mu bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko urwego rw'umutekano rufite amanota 95.44%, ariko hakaba izindi nkingi zitazamuka uko bikwiye.
RGB igaragaza inkingi ya serivisi ko ifite amanota 78.31%, iyo kubaka umunyarwanda ushoboye ifite 73.32%, izi nkingi RGB ivuga ko ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki rikwiye gushyira imbaraga mu kugira uruhare mu kuzamura izo nkingi zikagera ku rwego rukwiye.
Inkingi yo kubaka umunyarwanda ushoboye harimo ireme ry'uburezi ritazamuka uko bikwiye, abagize ihuriro ry'imitwe ya politiki bakaba basesengura umuzi w'ikibazo, aho bamwe basanga ireme ry'uburezi ritazamuka bishingira ku ruhererekane rw'ibibazo bitandukanye birimo ababyeyi batakimenya inshingano zabo, bamwe mu barimu batishimira umwuga bakora n'amakimbirane mu miryango.
Aha akaba ariho ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki, ngo ikwiye gushyira imbaraga mu gukemura ibi bibazo mu rwego rwo kubaka umunyarwanda wifuzwa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru