Yanditswe Apr, 14 2021 07:33 AM | 28,375 Views
Perezida wa Sena,
Dr. Iyamuremye Augustin yahamagariye Abanyarwanda bose gusigasira umurage mwiza w'abanyapolitiki bemeye guhara
ubuzima bwabo, bakitandukanya n'ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu
bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Ni ubutumwa yatangiye mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo, wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rebero kuri uyu wa 13 Mata 2021.
Aha ku rwibutso rwa Jenoside ya korewe abatutsi rwa Rebero haruhukiye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi isaga 14 000, harimo abanyapolitiki 12 bazize kwitandukanya n'umugambi wa jenoside, abazize kuba ari abatutsi ndetse n’abazize ibyo byombi.
Mu butumwa yatanze muri uyu muhango, Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yavuze ko kuba hari abanyapolitiki n’abandi bantu ku giti cyabo bazize kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside, ndetse guhera muri 1995 Leta y’u Rwanda ikaba yarabahaye umwihariko w’uyu munsi, bidahindura inyito nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi.
Dr Iyamuremye yagize ati “Banyarwanda bavandimwe, ntabwo u Rwanda dukeneye amahanga cyangwa undi uwo ari we wese watubwiriza kwibuka abishwe muri jenoside bazira kurwanya umugambi wa jenoside, cyangwa kugerageza kurokora abatutsi.”
“Ntawe uyobewe ko jenoside ari ukuvuga umugambi wo kurimbura abantu bahuriye ku bwoko, ubwenegihugu, ibara ry’uruhu cyangwa idini. Jenoside yakorewe abatutsi ni jenoside yabarobanuraga kubera ubwoko bwabo kubera ko n’abishwe kubera ko barwanyaga iyo ngengabitekerezo, ntabwo baziraga ubwoko bwabo baziraga ibyo bitekerezo. Ibyo rero nta mpaka byari bikwiye gukurura, ariko banyarwanda mureke dukomeze umurage w’abanyapolitiki beza twibuka uyu munsi, duharanire ko jenoside itazongera kubaho, twamagane abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ababatiza umurindi."
Dr Iyamuremye avuga ko nubwo uwo mugambi wa jenoside wari ugamije kurimbura abatutsi, abanyapolitiki n’abandi bishwe kubera kurwanya jenoside cyangwa gukiza abatutsi nabo bibukwa, ariko bidahindura inyito ya jenoside yakorewe abatutsi.
Mu kiganiro ku miterere ya politiki mbi yagejeje u
Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo
y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje
uburyo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 ishyaka rya MRND ry’uwari Perezida
Juvenal Habyarimana, ryashyizeho andi mashyaka yo kurifasha mu mugambi wa
jenoside ndetse rinashinga ikiswe Hutu Power.
Avuga ko ibi byatumye abari baritandukanyije n’ingengabitekerezo ya jenoside babura ijambo ndetse baza no kwicwa muri jenoside yakorewe abatutsi.
Dr Bizimana avuga ko igiteye ikimwaro n’isoni uyu munsi ari uko nyuma y’imyaka 27 hari abiyita abanyapolitiki bari mu mahanga, bakomeje uwo murongo wa politiki mbi, asaba buri wese by’umwihariko urubyiruko kuba maso.
Yagize ati “Abajenosideri bakimara guhunga igihugu batsinzwe, bibeshye ko bashobora gukoresha politiki bagahita bagaruka ku butegetsi ndetse n’ubwicanyi bakoze ntibabubazwe, bavugaga ko habayeho ubwicanyi bw’amoko yose kandi intandaro y’ubwo bwicanyi bakayegeka kuri FPR Inkotanyi, bakavuga ko ari yo yahanuye indege noneho ubwicanyi bugaterwa n’iyo ndege.”
“Uwo murongo ngenderwaho wa RDR yawutangaje mu nyandiko yasohoye kenshi yise umurage w’amateka, ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi rigaragara uyu munsi ubu rinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube no mu banditsi barimo n’abanyamahanga nka Judi Rever, Michela Wrong n’abandi."
Avuga ko iyi myumvire yo kugoreka amateka, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi no gukwiza ibinyoma baharabika FPR Inkotanyi yahagaritse jenoside, ari nabyo bigaragara ubu bigatungura bamwe batazi ko ari ikintu kirekire kiri mu mugambi wa jenoside yakorewe abatutsi.
Uretse abanyapolitiki 12 bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero, kuri uru rwibutso haruhukiye imibiri y’abandi bazize jenoside yakorewe abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru