Yanditswe Jun, 14 2022 17:05 PM | 114,708 Views
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Libya mu Rwanda byibanze ku mubano no ku mikoranire hagati y'nteko zishinga amategeko z’ibi bihugu byombi.
Ni ibiganiro byahuje perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye wari kumwe n’aba visi perezida b’umutwe wa Sena, byibanze ku mubano w’ibihugu by’u Rwanda na Libya ndetse no ku mikoranire hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Nyuma y’ibi biganiro, ambasaderi Ibrahim Sidy Ibrahim Matar yatangaje ko yishimira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko asanga hari byinshi barwigiraho mu kwiyubaka kwa Libya.
Yagize ati "Ni umubano umaze igihe kitari gito, biragaragara ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bureba kure, ubuyobozi bwa Perezida w'u Rwanda kandi bikagaragaza n'isura nziza y'abanyarwanda na Leta y'u Rwanda. U Rwanda rwanyuze mu bihe bigoye ariko ubu rugeze kure rwiyubaka, igihugu cy'u Rwanda ni igihugu dufatiraho ingero nyinshi kandi nziza bityo bizadufasha kongera kubaka igihugu cyacu no guhuza abaturage bacu."
Dr Iyamuremye Augustin avuga ko ibihugu byombi biteganya kurushaho gukorana mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu, umutekano n’imishinga itandukanye.
"Libya ni igihugu kirimo kwiyubaka, muri uko kwiyubaka rero batekereje ko n'u Rwanda rushobora kubabera urugero, Ambasaderi akaba rero yatuganiriye ndetse n'abagize inteko ishinga amategeko bo muri Libya ko baza kurebera ku bagize inteko ishinga amategeko yacu uburyo twongeye kwiyubaka bakaba badufatiraho urugero ariko muri rusange bakaba banifuje ko ibihugu byombi byakongera bigatsura umubano bigakorana hagati yabyo, hari imishinga myinshi byafatanya. Ubu hari ibyo dufatanya nk'ibyerekeye ubukungu n'umutekano ariko turashaka ko birushaho hari nk'amabanki yabo ashaka kuza gukorera hano, turimo turabyigaho tukaba rero twiyemeje ko tuzagira umubano ushingiye k'ubushuti ndetse n'inzego duhuriramo mpuzamahanga tukaba twagirana ibyo dukorana kurushaho."
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka ni bwo Ambasaderi mushya wa Libya Ibrahim Sidy Ibrahim Matar yashyikirije Perezida wa Republika impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira iki gihugu mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.
Ruth Rwagasore
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru