AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ubushakashatsi ku mateka ni intwaro yo kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi-Dr Helene

Yanditswe Dec, 26 2021 10:19 AM | 88,935 Views



Inzobere mu mateka, Dr Helene Dumas avuga ko ubushakashatsi ku mateka ari intwaro ikomeye izafasha kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kiganiro kirambuye yahaye RBA, Dr Helene Dumas wagiye yitabazwa kenshi nk’impuguke mu manza za jenoside yakorewe abatutsi zaburanishirijwe mu Bufaransa, yatangiye agaragaza ko nta ruhare ruto rubaho muri jenoside.

Yagize ati "Mu kazi nkora nk’umunyamateka nagerageje cyane kwitarura ibitekerezo byo gushyira ibyiciro mu bantu bakurikiranwaho jenoside, mbese nko kuvuga ngo hari abicanyi bagize uruhare runini cyangwa se ruto. Njye nashatse kwerekana ko abagiye bose mu mugambi wa jenoside bafite uruhare rukomeye, kuva ku wavugije induru ku musozi ukagera ku wishe cyangwa se koloneli mu ngabo wayoboye ubwicanyi."

"Iyo hatabaho nk’abavugije induru ni urugero, ntabwo ubwicanyi buba bwarashobotse kuri kiriya kigero. Nashakaga kwerekana ko jonoside ari igikorwa cyagutse buri muntu wakigiyemo akaba afite uruhare rukomeye muri uwo mugambi wo kurimbura abantu."

"Ibyo tubona no mu zindi jenoside zabaye mu kinyejana cya 20 yaba iyakorewe abanyarmenia cyangwa iyakorewe Abayahudi, ni uko abahakana jenoside batazashira burundu. Hirya no hino hazakomeza kugaragara udutsiko tugerageza gutsimbarara kuri iyo ngengabitekerezo kuko abo bahakana bakanapfobya jenoside bashaka kwerekana ko basubiramo amateka, bakiyita abanyamateka mu gihe nyamara ari abakwirakwiza ingengabitekerezo gusa."

"Utwo dutsiko rero ntabwo tuzigera turanduka burundu, icy’ingenzi rero ni uko umurimo w’amateka, kwifashisha amateka yabitswe yaba ayanditse cyangwa ayavuzwe birangira byigijeyo imvugo zipfobya. Nko mu Bufaransa turabibona cyane, urugero nabaha ni igitabo cya Judi Rever byaramugoye cyane kubona umunyamwuga mu bwanditsi bw’ibitabo ukimusohorera mu Bufaransa."



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura