AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Dr Habumuremyi yahakanye ibyo aregwa, yifuza kuburanira mu muhezo

Yanditswe Jul, 16 2020 09:50 AM | 36,594 Views



Kuri uyu wa Kane, Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, maze avuga ko atemera ibyaha bibiri aregwa aribyo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Mu masaha ya saa tatu z'igitondo, nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejejwe ku rukiko rw'ibanze rwa Gasabo yambaye imyenda ye isanzwe. Yazanywe mu modoka itwara imfungwa y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Ni ku nshuro ya mbere yari agaragaye mu rukiko kuva yatabwa muri yombi mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Karindwi.

Mu iburanisha ry'uyu munsi ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, abamwunganira mu mategeko babanje gusaba urukiko ko yaburanishwa mu muhezo kugira ngo yisanzure. Bavuze ko kubera impamvu z'uburwayi, kuburanira mu ruhame ngo byatuma atisanzura. Gusa ubushinjacyaha bwo buvuga ko iyi nzitizi nta shingiro ifite, mu gihe abasha kuvuga ahagaze imbere y'urukiko. 

Byabaye ngombwa ko inteko iburanisha ifata umwanya wo gusuzuma izo nzitizi, maze yanzura ko zidafite ishingiro bityo ko urubanza rukomeza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Pierre Damien Habumuremyi mu izina rya kaminuza yitwa Chritian University of Rwanda, yasinye sheki 6 zitazigamiye zifite agaciro ka miliyoni 170.140.000 akajya aziha abantu banyuranye, bamwe muri bo bakaziha abandi mu rwego rwo kubishyura, bakajya kubikuza mu mabanki atandukanye bagasanga nta mafaranga ari kuri konti. Ubushinjacyaga busanga iki ari icyaha gihanwa n'amategeko.

Pierre Damien Habumuremyi ahakabana ibyaha ashinjwa. Ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe, yasobanuye ko izo cheques zagiye zitangwa ziherekejwe n'amasezerano n'abagombaga kuzihabwa zigafatwa nka garanti yo kubizeza ko bazishyurwa amafaranga amaze kuboneka kuri za banki.

Naho ku bijyanye n'icyaha cy'ubuhemu, yavuze ko Christian University of Rwanda yagiranye amasezerano n'uwitwa Ngabonziza Jean Bosco ku mafaranga y'isoko angana na miliyoni 22.500.000 ikamwishyura miliyoni 5 izindi 17.500.000 imusigayemo ikagirana na we amasezerano yo kuzazimwishyura. Aha Habumuremyi akaba asanga nta buhemu burimo kubera ayo masezerano ngo yaherekezaga izo sheki.

Abamwunganira mu mategeko bo bavuze ko ibyaha umukiriya wabo akurikiranweho bitamureba ahubwo ko byabazwa Chritian University of Rwanda cyane ko amafaranga yasinyiraga atari aye ku giti cye.

Ikindi basaba ni uko uru rubanza rwakoherezwa mu rukiko rw'ubucuruzi cyangwa mu rw'imbonezamubano rugakurwa mu manza nshinjabyaha kuko rujyana n'imyishyurize hakurikijwe ibijyanye na sheki na garanti.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye urukiko kurekurwa kubera uburwayi yari yagaragarije ubugenzacyaha mu mpapuro zimejwe na muganga. Ikindi ashingiraho asaba kurekurwa akaburana ari hanze, ni uko ngo atatoroka, akaba afite aho abarizwa hazwi kandi akaba atagora ubutabera cyane ko no mu ifatwa rye yahamagajwe n'urwego rw'ubugenzacyaha akarwitaba yijyanye, byongeye kandi ngo uruhushya rwe rw'inzira rufitwe n'ubugenzacyaha.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyaha akurikiranweho bikomeye kandi bigikorerwa iperereza bityo busaba urukiko ko uregwa yakomeza gufungwa kugira ngo atazabangamira iperereza. 

Umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa tariki ya 21 z'uku kwezi kwa 7.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w'intebe kuva mu kwezi k'ukwakira 2011, asimburwa kuri uwo mwanya mu kwezi kwa Karindwi mu 2014. Kuva muri 2015 kugeza ubu, yari Perezida w'urwego rw'igihugu rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta z'ishimwe.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura