Yanditswe May, 27 2022 21:14 PM | 122,600 Views
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta ari i Malabo muri Guinea Equatorial aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama idasanzwe ya 15 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni inama irimo kwiga ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi.
By’umwihariko abakuru b’ibihugu na za guverinoma barigiramo ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage muri Afurika byakajijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 n’ibiza byibasiye uyu mugabane.
Kuri ibi kandi hiyongeraho n’ibikorwa by’iterabwoba.
Abakuru b’ibihugu kandi barashakira hamwe ibisubizo mu buryo burambye, hanarebwa uko ibihugu byazahua ubukungu, no guhangana n’imvururu hashakwa amahoro n’iterambere.
Mu kiganiro yahaye RBA, Visi Perezida wa komisiyo y’uyu, Dr Monique Nsanzabaganwa yasobanuye byinshi kuri iyi nama.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru