AGEZWEHO

  • U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...

Abanyarwanda baba mu mahanga basobanuriwe amavu n'amavuko y'umuganura

Yanditswe Aug, 03 2022 19:47 PM | 83,203 Views



Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse n'uw'urubyiruko n'umuco, Rosemary Mbabazi bagiranye ikiganiro n'abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye ndetse n'Abanyarwanda baba mu mahanga cyibanze ku muganura.

Uyu munsi uzizihizwa ku wa Gatanu w'iki cyumweru, kimwe mu byibanzweho ni ugusobanura amavu n'amavuko y'umunsi w'umuganura. 

Minisitiri Mbabazi yashimye umusanzu ukomeye Abanyarwanda baba mu mahanga badahwema kugaragaza muri gahunda zitandukanye z'igihugu. 

Yababwiye ko umunsi w'umuganura ushimangira umuco n'amateka ahuriza hamwe Abanyarwanda ukaba ari n'umunsi wo kwishimira ibyo baba barakoze.

Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bashima uburyo u Rwanda nk'igihugu cyababyaye rukomeza kubakurikirana, ibi bigatuma na bo barushaho kurwiyumvamo no kururatira abandi. 

Bavuga ko biteguye kuzahura bakaganura ku byavuye mu mirimo y'amaboko yabo.

Dr Vincent Biruta yibukije Abanyarwanda ko umunsi w'umuganura ari umunsi wo gusabana bishimira ibyo bejeje cyangwa bagezeho, ariko kandi ukaba n'umwanya wo guhiga ibyo bifuza kugeraho. 

Yibukije Abanyarwanda kandi kuzasangira n'abaturanyi bazaba badafite ibyo baganura maze abifuriza umunsi mwiza w'umuganura.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize