AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Diyosezi y'Abangilikani i Kigali yabonye umushumba mushya

Yanditswe Aug, 19 2019 09:18 AM | 6,093 Views



Abayoboke b'itorero Anglican muri Diyosezi ya Kigali baravuga ko bimwe mu byo biteze ku mushumba mushya bahawe kuri iki cyumweru, harimo no kubumbatira ubumwe bw'abakristo no guteza imbere uburezi. Musenyeri Nathan Amooti Rusengo we arizeza ko azibanda ku ivugabutumwa rihindura imibereho y’abakristo.

Musenyeri Nathan Amooti Rusengo ahabwa inkoni y'ubushumba na Archbishop Laurent Mbanda  yo kuyobora Diyosezi ya Kigali mu itorero Anglican mu Rwanda, aho asimbuye Bishop Aimable Louis Muvunyi wahamagariwe indi mirimo y’itorero. Abayoboke b’iri torero Anglican muri Diyoseze ya Kigali bishimiye ko babonye umushumba mushya bakaba bamwitezeho ibikorwa bitandukanye.

Kenneth Ruzindana yagize ati "Tumwitezeho ibintu byinshi birimo kubungabunga ubumwe bw'itorero, kugendera ku ntego zacu zo kugenda tugahindura amahanga turifuza ko iyo ntego azakomeza kuyidufashamo kandi imibereho myiza yacu igakomeza kwiyongera."

Na ho Nyiramuruta Jacqueline ati "Twiteguye ko akorana natwe, tumwumvira nk'uko abakristo babikora kandi imigambi ye turayishyigikiye.

Rwambonera Francois "Twebwe abanyamugi n'abo muri Diyoseze ya Kigali yadufasha tukamenya Imana tugashikama ku Mana tugakora ibyo Imana ishaka icyo ni kimwe, amajyambere yo ku by'umubiri nabyo turamwifuzaho ibintu bitandukanye twavuga nko guteza imbere iby'uburezi."

Bishop Nathan Amooti Rusengo wabaye umushumba mushya wa Diyoseze ya Kigali yagaragaje ko guteza imbere uburezi biri mu by'ibanze azitaho.

Ati "Itorero Anglican by'umwihariko Diyoseze ya Kigali ikintu cy'amarerero ntabwo ari ikintu cyasigara ku ruhande kuko ni ivugabutumwa mu mujyi iyo uvugana n'abanyamujyi uvuga ute ni byo navugaga ko tugomba kubahiriza amasaha mu misengere yacu, umuntu akaba azi ko aje aya masaha ari butahe aya, ikindi ivugabutumwa ryo mu mujyi rigomba kugendana no kwiga, nta kindi kintu waha umwana w'Umunyarwanda ngo gisimbure kwiga n'abapasitori bacu bagomba gusubira ku mashuri, bakitegura gukora uyu murimo Imana iduhamagariye."

Bishop Nathan Amooti Rusengo abaye umushumba wa Diyosezi ya Kigali avuye muri Diyosezi ya Cyangugu aho yakoze imirimo itandukanye nk'uko Archbishop Laurent Mbanda abisobanura.

"Tumwitezeho byinshi kuko tumuziho ko ari umukozi, tuzi ko ari umuvugabutumwa ibyo Imana yamukoresheje muri Diyosezi ya Cyangugu birigaragaza, ntabwo twamutegaho nk'ibyo ahubwo tumutegerejeho ibirenze ibyo kandi tuzi ko Imana izabimukoresha, kandi ikirenze kuri ibyo tumutezeho ivugabutumwa rihindura imitima y'abantu."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu Dr.Alvera Mukabaramba yasabye abayobizi b'itorero Anglican ry'u Rwanda gushyira imbere mu kubaka ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo iby'ubuzima, uburezi n'ibikorwa by'isanamitima."

Inkuru mu mashusho


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu