Yanditswe Oct, 10 2021 09:58 AM | 89,314 Views
Abaturage
ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batuye mu Rwanda, basuye
abavandimwe babo batuye mu nkambi y'impunzi ya Mugombwa iherereye mu karere ka
Gisagara, aho bagaragaje ko bafite
icyizere ko ubufatanye n'ubushake
buranga umukuru w'igihugu cyabo, Tshisekedi na Perezida Kagame bizafasha gukemura ibibazo bitandukanye
bibangamira abaturage birimo n'icyo ubuhunzi.
Impunzi z'abanyekongo zivuga Ikinyarwanda zituye mu nkambi ya Mugombwa, zashimye umutima w'urukondo bagaragarijwe n'abavandimwe babo batuye mu Rwanda, bakaba bakiranye ibyishimo impano babazaniye zirimo imipira yo gukina ndetse n'imyambaro ya sport.
Dr Awaz Raymond uhagarariye Diaspora y'Abanyekongo batuye mu Rwanda, yashimye uburyo u Rwanda rwakiriye impunzi z'Abanyekongo, anagaragaza ko ashingiye ku mubano uranga abayobozi b'u Rwanda na Congo, hari icyizere ko iki kibazo cy'ubuhunzi kizakemuka.
Abagize Diaspora ya Congo mu Rwanda banashyikirije abatuye mu nkambi y'impunzi ya Mugombwa amakarito ya Biswi zo guha abana bo muri iyo nkambi, ndetse banaha abatuye muri iyo nkambi za decoderi zizabasha kujya bakurikirana amakuru.
Ibikoresho byose byatanzwe na diaspora y'abakongo batuye mu Rwanda bifite agaciro gasaga miliyoni 2.5 Frw.
Abanyekongo batuye mu Rwanda bose hamwe basaga ibihumbi 100, mu gihe mu nkambi y'impunzi ya Mugombwa yo honyine hatuye impunzi zisaga ibihumbi 11.
Consolate Kamagajo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru