Yanditswe Jan, 19 2018 18:52 PM | 8,008 Views
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma, uzwi ku izina nka Diamond Platinumz yageze I Kigali muri gitondo mu ruzinduko ajemo nk’umushoramali aho yamuritse ibicuruzwa bye mu Rwanda birimo ubunyobwa hamwe na parfume. Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kwagurira amarembo y’ibicuruzwa bye mu Rwanda ku mpamvu zuko mu Rwanda hari abafana be na cyane cyane kuba ari igihugu ntangarugero ku isuku no mu rwego rwo gutanga akazi ku rubyiruko.
Uyu
muhanzi w’icyamamare wari umenyerewe ahanini gutaramira abanyarwanda, noneho
ari mu ruzinduko mu Rwanda Nk’umushoramari aho yamuritse ku
mugaragaro ibicuruzwa bye birimo ibinyobwa bwizwi nka ‘’Diamond karanga’’ na
parfume izwi nka ‘’CHIBU’’.
Yabwiye abanyamakuru yasanze agomba kugira icyo amarira abantu atibanze kuri muzika ahanga ubucuruzi kandi bumaze gutanga akazi ku bantu batari bacye mu gihugu cye. Yagize ati, ''Iyo wibanze kuba umunyamuzika gusa, bigasa nkaho abahanzi ari abantu bo kwidagadura gusa, sibyo kuko ushobora gukoresha uwo muziki mu bundi buryo bwiza bwagirira akamaro Afrika y'i Burasirazuba, mu muryango no mu rubyiruko runyuranye. Nkanjye Diamond, bitarinze gukorwa n'abantiu nkabayapolitiki nahisemo gufata iyambere gushaka icyafasha abantu.''
Naseeb Abdul Juma uzwi cyane mu mazina y'amatazirano ya Diamond Platinumz, avuga ko icyo umuntu yakora cyose akwiye kuzirikana uko yari akwiye kujya yibuka mu gihe atakiri kuri iyi si.
Yavuze ko ikimukurura
cyane kuza mu Rwanda ari urukundo abanyarwanda bamufitiye nk’abafana no kuba u
Rwanda ari intanga rugero mu isuku. Yavuze ko mu mpera z'iki cyumweru azajya
kurambagiza inzu ashaka kugura i Kigali, kuko yifuza gutura mu Rwanda.
Yasezeranyije ko mu gihe cy'amezi ari imbere ateganya no kubaka studio ya muzika mu Rwanda yazamura impano y’abahanzi.
Diamond Platinumz yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru amaze gusura ikigo kirera abana bafite ubumuga bwo kutabona kitwa Jordan Foundation giherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo. Yavuze ko mu gihe cy'umwaka azatanga amafaranga yo kuvuza abo bana mu gihe cy'umwaka.
Muri kigo Jordan Foundation kirimo abana 20 babana n'ubumuga bwo kutabona yanabageneye inkunga irimo ibikoresho n’ibiribwa birimoumuceri, ifu ya kawunga, amasubune, n’ubunyobwa bwa ’Diamond Karanga’.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru