AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

DRC ikomeje kotswa igitutu ngo yemere ibiganiro na M23

Yanditswe Nov, 22 2022 17:14 PM | 327,501 Views



Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe washimagiye ko igisubizo cy'intambara za hato na hato n'umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika   Iharanira Demokarasi ya Congo nta handi cyava uretse mu biganiro n'imitwe yitwaje intwaro irimo na M23.

Ni mu gihe nyamara Leta ya Congo imaze iminsi ivuga ko idakozwa ibyo biganiro.

Hafi amezi 6 agiye gushira mu burasirazuba bwa Congo imirwano yubuye hagati y'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n'umutwe wa M23, imirwano imaze ukwezi yongeye gukaza umurego.

Kuri uyu wa Mbere byari biteganyijwe ko ibiganiro bigamije gushakira umuti icyo kibazo bisubukurwa ariko ntibyabaye ku mpamvu zitaramenyekana.

Ni ibiganiro byitiriwe Nairobi biyobowe n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bigamije guhuza guverinoma ya Congo n'imitwe yose yitwaje intwaro harimo na M23 ariko kugeza ubu uruhande rwa guverinoma ntirubikozwa nkuko umuvugizi wa leta ya Congo Patrick Muyaya yabibwiye Televiziyo France 24 yo mu Bufaransa.

Yagize ati “Ni gute mushaka ko tuganira n'umutwe wahindutse uw'iterabwoba? Ibyo dusaba kugir ango tugere aho kuganira birazwi; M23 igomba kuva mu duce twose yafashe kugir ango tubone gusuzuma uko ibiganiro byakorwa.”

Nubwo Leta ya Kinshasa idakozwa iby'ibiganiro Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wo uvuga ko nta handi umuti w'iki kibazo wava uretse mu biganiro bya politiki nkuko Perezida wa komisiyo y'uwo muryango Moussa Faki Mahamat na we yabibwiye France 24.

Ati “Ibiganiro bya Nairobi bigomba gukomeza gusa byumvikane neza, ni aha abakongomani kureba abagomba kubyitabira ariko ni ngombwa ko mu rwego rwo gushaka amahoro hatagira n'umwe uhezwa, ni cyo twifuza. Mu makimbirane nk'aya haba hakenewe umuti wa politiki.”

Kuva intambara hagati ya FARDC na M23 yakubura kandi Congo yashinje u Rwanda gushigikira umutwe wa M23 ibintu u Rwanda rutahwemye gutera utwatsi ahubwo rugashimangira ko intambara hagati ya FARDC na M23 ari ikibazo kireba abanyekongo ubwabo kandi ari na bo bagomba kugishakira umuti.

Ibi kandi bishimangirwa na Aloys TEGERA Buseyi, Umushakashatsi akaba n'umunyamateka ukorera mu gihugu cya Suède nkuko yabigarutseho mu kiganiro mpaka kuri France 24.

Yagize ati “Ni inde wirukanye akamenesha abo mu bwoko bw'abanyarwanda muri Masisi ku butaka bwabo? Aho nih o batangiye guhungira hirya no hino mu karere. Kuri njyewe rero hari ikibazo ku muzi w'ikibazo nyir'izina ari na cyo icyahoze ari CNDP ndetse na M23 bakomeje kurwanirira. Hari impunzi z'abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo ziri mu nkambi mu Rwanda, muri Uganda. Ni ikibazo cyimaze igihe kandi sinigeze na rimwe mbona ubushake bwa guverinoma ya Congo bwo kugerageza gukemura icyo kibazo mu buryo burambye kugira ngo byibura ikureho cyimwe mu bibazo M23 igaragaza. Kuri njyewe ntabwo bisanzwe kubona u Rwanda ari rwo ruhinduka ikibazo kandi hari ikibazo nyakuri cyo gukemurirwa muri Congo.” 

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo TV5, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'igifaransa Francophonie Madame Louise Mushikiwabo yashimangiye ko iki kibazo gishingiye ahanini ku bushake bwa politiki bwabuze ngo naho ubundi kiba cyarakemutse.

Ati “Muri Congo ku mupaka w'icyo gihugu n'u Rwanda hari abantu babangamiye umutekano w'u Rwanda. U Rwanda, DRC, Uganda n'u Burundi nk'ibihugu by'akarere byigeze gufata icyemezo cyo gusenya iyo mitwe yitwaje intwaro yose, idashaka gushyira intwaro hasi ikamburwa intwaro ku ngufu ikavaho. Nonese kuki ibyo bitashyizwe mu bikorwa? Ikibazo ni aho kiri. Nonese byashoboka tugasubira ku masezerano amaze imyaka isaga 10 tukayashyira mu bikorwa? Ni ikibazo cy'ubushake bwa politiki gusa, ntakindi!” 

Hagati aho ariko Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba muri iki gihe avuga ko agifitiye icyizere inzira y'ibiganiro yaba iya Nairobi ndetse n'iya Luanda.

Yagize ati “Ku kibazo cy'ibiganiro hagati y'ibihugu hamaze guterwa intambwe yo kwemera kwicara hamwe. Ni intambwe rero njyewe mbona igana imbere kandi y'ingirakamaro kandi impande zombi zimaze guhura incuro nyinshi. Ikindi ni uko umuryango mpuzamahanga nawo ukurikiranira hafi iyi nzira, haba umuryango w'abibumbye cg uw'ubumwe bw'u Burayi kuko na Perezida Macron uwuyoboye nawe yashyizeho ake kugirango amahoro agaruke mu karere. [Ariko se guverinoma ya Congo ifite ishingiro ko ishinja u Rwanda gushyigikira M23?] Kugeza ubu nta kintu na kimwe kibihamya haba ku rwego rw'akarere ndetse no kuri njyewe ubwanjye.”

Mu gihe imirwano hagati ya FARDC na M23 ikomeje ndetse uwo mutwe ukaba ukomeje kwigarurira tumwe mu duce twari dusanzwe mu maboko y'ingabo za leta, abakurikiranira hafi politiki yo muri Congo bahanze amaso guverinoma y'icyo gihugu ngo barebe uko ibyifatamo mu gihe amahanga akomeje kuyotsa igitutu ngo yemere ibiganiro n'imitwe iyirwanya harimo na M23.

Hagati aho kandi hari amakuru avuga ko Perezida wa Angola Joao Lorenço kuri uyu wa Gatatu yatumiye Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye mu nama izasuzumira hamwe iki kibazo cy'intambara ikomeje mu burasirazuba bwa DRC.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira