AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

DCGP Marizamunda yiyemeje gushakira umuti ikibazo cy’ubucucike buri mu magereza

Yanditswe Apr, 21 2021 18:00 PM | 27,882 Views



Komiseri mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS CGP Juvenal Marizamunda yatangaje ko azashyira imbaraga mu gukomeza gushakira umuti ikibazo cy'ubucucike buri mu magereza, hongerwa inyubako ariko hanarebwa uburyo hagabanywa abinjiramo.

CGP Juvenal Marizamunda yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo habaga ihererekanya bubasha hagati ye n’uwari Komiseri Mukuru wa  RCS, CGP George Rwigamba.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki 14 Mata 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, niyo yemeje ko DCGP Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’Igihugu, agirwa Komiseri Mukuru wa RCS.

DCGP Marizamunda yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, naho George Rwigamba yari kuri uyu mwanya  wa RCS kuva muri Werurwe 2016.

Muri iri hererekanya bubasha,  Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta,  Johnston Busingye yasabye umuyobozi mushya w'uru rwego gukomeza umugambi wari waratangiwe wo guharanira ko abari mu magereza bazavamo biyunguye ubumenyi.

CGP Juvenal Marizamunda we yavuze ko avuga azashyira imbaraga mu gukomeza gushakira umuti ikibazo cy'ubucucike buri mu magereza, hongerwa inyubako ariko hanarebwa uburyo hagabanywa abinjira mu magereza.

Anavuga ko azaharanira kuzamura ireme ry'inyigisho zitangirwa mu magereza, hagamijwe ko imfungwa n'abagororwa bavamo biyunguye ubumenyi.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Sena y’u Rwanda yari yatangaje ko  ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu cyimbo cy’igifungo, byaba bimwe mu bisubizo birambye by’ikibazo cy’ubucucike mu magereza.

Raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko  mu myaka 5 ishize, igipimo cy’ubucucike muri za gereza kiyongereyeho 25%, kuko cyavuye kuri 99% muri 2014/2015 kigera ku 124% muri 2018/2019.

Isesengura ryakozwe na komisiyo y’imibereho y’abaturage muri Sena kuri iki kibazo, ryo ryagaragaje ko muri gereza 14 zo hirya no hino mu gihugu, iya Rwamagana ari yo yari ifite ubucucike bwinshi kurusha izindi kuko buri ku gipimo cya 256% ugereranyije n’ubushobozi bwayo.

Kuvugurura gereza zimwe na zimwe zikongererwa ubushobozi ni kimwe mu byo guverinoma yakoze mu rwego rwo kugabanya ubwo bucucike. Hari kandi gutanga imbabazi no gufungura by’agateganyo imfungwa n’abagororwa bujuje ibisabwa n’amategeko, aho abagororwa 4 263 barekuwe by’agateganyo hagati ya 2014 na 2018 ndetse abandi 116 bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika hagati ya 2011 na 2019.

Icyakora ibyo ntibyabujije ko muri 2018/2019, gereza zo mu Rwanda zakira abagororwa basaga ibihumbi 71 kandi ubusanzwe zifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi 57 gusa.

Bamwe mu ba senateri bakaba baravuze ko iki ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa ubwabo ndetse no ku gihugu muri rusange.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama