AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Cyuzuzo Diane yagukanye ibihumbi 50$ mu irushanwa Hanga Pitch Festival 2021

Yanditswe Dec, 11 2021 19:12 PM | 155,015 Views



Mu irushanwa ryiswe HangaPitchFest 2021, umushinga wa Cyuzuzo Diane ujyanye no gukora ibihangano bigezweho biri mu ishusho y’ibikoresho ndangamateka by’umuco nyarwanda, ni wo wahize indi wegukana igihembo cy'ibihumbi 50 by'amadorali, ni ukuvuga miliyoni 50 mu manyarwanda.

Urugero ni amatara afite ishusho y’uducuma twa kera ndetse na radiyo yakoze mu gaseke.

Umushinga waje ku mwanya wa kabiri ni uwa Leandre Berwa washinze Secord Life Storage. Yahembwe ibihumbi 20$. 

Yavuze ko uyu mushinga we wongera guha ubuzima batiri zapfuye zigakora kuko akenshi zijugunywa zigifite nibura ubushobozi bwo gukora bugera kuri 70%.

Ku mwanya wa gatatu, Norman Mugisha washinze AfriFarmers Market ihuza abacuruzi n'abaguzi yahembwe ibihumbi 15$. Ni sosiyete nshya igamije gufasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Ku mwanya wa kane, haje Youssouf Ntwali washinze BAG Innovation na we yahembwe ibihumbi 12,5$. Ni umushinga ugamije gufasha abanyeshuri biga muri kaminuza, kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no gufasha abashoramari kubona abakozi bifuza kuko bujuje ibisabwa.

Ku mwanya wa gatanu hari Kalisimbi Tech Solutions. Kalisimbi Technology yifuza ko amavuriro yajya abika amakuru y’abarwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze muri porogaramu (Software) ishyirwa muri mudasobwa zo mu bitaro ku buryo zizajya zihuza amakuru. 

Cyuzuzo Diane wayabaye uwabaye uwa mbere avuga ko iyi ntsinzi ayikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yashimiye abafatanyabikorwa ndetse n’urubyiruko rwitabiriye iri rushanwa.

Umukuru w’igihugu kandi avuga ko ikoranabuhanga no guhanga udushya ari ryo pfundo ry’impinduka ziterambere mu Rwanda

Iri rikaba ari irushanwa ribaye ku nshuro ya mbere rikaba rigamije gufasha urubyiruko rufite imishinga igamije kuzana impinduka mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu hakoreshejwe ikorabuhanga no guhanga udushya.






Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize