Yanditswe Sep, 23 2021 18:34 PM | 38,076 Views
Kiliziya gatolika mu Rwanda yatangaje ko igiye kohereza i
Vatikani kwa Papa, inyandiko z’ibyavuye mu iperereza ryakozwe kuri Cyprien
Rugamba n’umuryango we mu rwego rwo gusaba ko bazashyirwa mu rwego rw’abatagatifu.
Ni nyuma y’igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro iryo perereza cyabereye i Kigali kuri uyu wa Kane.
Abakristu gatolika n'abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda mu muhango wo gusoza ku mugaragaro iperereza ryari rimaze hafi imyaka 6, rikorwa kuri Rugamba Cyprien n’abo mu muryango we biciwe hamwe.
Ni iperereza ribimburira urugendo rwo gusaba gushyirwa mu rwego rw'abahire n'abatagatifu muri kiliziya gatolika.
Padiri Martin Uwamungu umwe mu bakoze iri perereza avuga ko bikorwa mu bushishozi.
Yagize ati “Twateze amatwi abantu barenga 80 habamo gusesngura, kubahiriza amategeko, biba bisaba kugenda umuntu ashungura akamenya niba ibivugwa ari byo niba n'abatanga ubuhamya bavuga ibintu bahagazeho.”
Nubwo iperereza risojwe ku rwego rwa diyosezi, ariko uru rugendo rwo ngo ruracyakomeza.
Padiri Jean Bosco Ntagungira wari ukuriye urukiko rwakoze iri perereza yagize ati “Ubu bitwaga abagaragu b'Imana, i Roma nibamara kubyakira bazitwa les venerables noneho habe hasigaye gutegereza igitangaza cyagaragara ku bantu baba baratangiye kubiyambaza. Iyo kigaragaye Roma ibashyira mu rwego rw'abahire hanyuma hagaragara ikindi gitangaza bakitwa abatagatifu.”
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni cardinal Kambanda avuga ko kuba umunyarwanda yashyirwa mu rwego rw’ubutagatifu, bifite igisobanuro kinini bitari kuri kiliziya gusa ahubwo ku gihugu cyose muri rusange.
Ababanye na Rugamba Cyprien basanga usibye no kugirwa umutagatifu, ubuzima bwe burimo inyigisho zikomeye zafasha abanyarwanda muri rusange.
Impapuro zisaga ibihumbi 15 ni zo zikubiyemo ubuhamya bwakusanyijwe kuri Rugamba Cyprien n'abandi bo mu muryango we, biciwe hamwe tariki ya 7 Mata 1994, izi zikaba arizo zigiye koherezwa i vatikani ku cyicaro gikuru cya kilizya gatolika ngo hakurikireho ibindi byiciro bibiri bisigaye.
Jean Damascène Manishimwe
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru