Yanditswe Oct, 13 2019 12:16 PM | 7,778 Views
Kuri uyu wa Gatandatu, imibiri 104 y'abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu mpera z’ukwezi gushize mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika.
Abarokotse Jenoside bakomoka muri uyu Murenge wa Cyanika basaba abari batuye hafi ya Paruwasi Cyanika aho aba bantu biciwe n’abari kuri bariyeri ziciweho abantu muri aka gace gutanga amakuru kuko gushyingura ababo bibaruhura.
Umukobwa w'imyaka 25 witwa Mushimiyimana Anatoliya, ni we watanze amakuru
y’uko mu ruhavu rw’umurima uherereye hepfo gato ya kiriziya ya paroisse
gatorika ya Cyanika hari abantu bahajugunywe. Ni nyuma y’uko tariki ya 18 Nzeri,
ubwo barimo guhinga bahabonye umubiri, akiyemeza
kubimenyesha inzego z'umutekano.
Mu gikorwa cyo gushakisha cyakurikiyeho hanifashishijwe umuganda w’abaturage n’imashini banashaka no mu bindi bice biri hafi ya kiriziya. Muri rusange babonye imibiri 104 ari nayo yashyinguwe mu rwibutso rwa Cyanika.
Nsanzimana Pierre na Mukamana Esperance ni abaturage barokotse Jenoside batuye aha mu Cyanika, basaba abantu bafite amakuru y’aho ababo bishwe bajugunywe kuyatanga kuko kubashyingura mu cyubahiro bibaruhura.
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye witabiriye iki gikorwa avuga ko mu
gihe cy’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe, ibi bikorwa byo gushyingura abishwe
byagombye kuba byararangiye. Ariko ngo iyo hongeye kuboneka imibiri nk'iyi itarashyingurwa,
bisubiza abarokotse ibubisi.
Yavuze ko hagomba gukorwa icyo amategeko ateganya, kugira ngo abadatanga amakuru y'aho Abatutsi bishwe bajugunywe babihanirwe.
Tariki 23 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bari bahungiye aha kuri Paruwasi ya Cyanika batangiye kugabwaho ibitero n’abasirikari bafatanyije n’interahamwe barahicirwa abandi bicwa umugenda.
Iyi ni na yo mpamvu ituma hashobora kuba hari n’indi mibiri itaraboneka mu nkengeroo z’iyi kiriziya kuko abaharokokeye bavuga ko hari bariyeri zagiye zicirwaho abantu.
Urwibutso rwa Jenoside rwa
Cyanika, rusanzwe rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 35.
Inkuru mu mashusho
Kalisa Evariste
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru