AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Crystal Telecom ifunze imiryango, MTN iyisimbura ku Isoko ry'Imari n'Imigabane

Yanditswe Apr, 01 2021 07:19 AM | 33,741 Views



Ubuyobozi bw'ikigo cya Crystal telecom burahumuriza abashoramari bari basanganywe imigabane y'icyo kigo ku isoko ry'imari ko umwanzuro uherutse gufatwa wo gufunga ibikorwa byayo bitazahungabanya ubucuruzi bw'imigabane icyo kigo cyari gisanganywe muri MTN.

Amakuru yuko iki kigo cya Crystal Telecom kigiye guhagarika ibikorwa kikava ku isoko ry'imari n'imigabane no gusibwa mu bitabu by'iyandikwa ry'amasosiyete yakomeje kuvugwa nyuma y'itangazo icyo kigo cyagaragaje kikanageza ku buyobozi bw'isoko ry'imari n'imigabane nk'umwanzuro w'inama rusange y'abanyamigabane bayo. 

Gusa Iza Irame uyobora iki kigo yagaragarije RBA ko ibi bitazabuza abanyamigabane bayo gukomeza kungukira ku ishoramari bakoze mu migabane icyo kigo gisanganywe muri MTN ingana na 20%.

Nkuko iryo tangazo rya CTL ribigaragaza, icyo kigo kizahagarika kugaragara kuri iryo soko nyuma yuko MTN itangiye gucuruza imigabane yayo yose nka sosiyete, ku itariki Celestin Rwabukumba uyobora Isiko ry'Imari n'Imigabane avuga ko itaramenyekana ariko ko ari vuba.

Olivier Muneza, umuyobozi w'ikigo cy'abahuza cya Mo Capital ku isoko ry'imari n'imigabane asanga kwiyongera kwa MTN ku isoko ry'imari n'imigabane ari inyungu ku banyamigabane bikazanayifasha kunoza imikorere.

Mu cyegeranyo cya Doing Business gitegurwa na banki y'isi, ubushize u Rwanda rwatakaje imyanya 9 ruva ku wa 29 rugera kuwa 38, aho imwe mu mpamvu zabiteye harimo nuko isoko ry'imari ryo mu Rwanda ritari rifite ibigo byibura 10 kugirango icyo kiciro nacyo gihabwe amanota. Kwakirwa kwa MTN isanga CIMERWA na RH Bophero bikaba bituma iyo ngingo noneho izajya ishingirwaho mu gutanga amanota ku Rwanda mu byegeranyo byo mu myaka iri imbere.

RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira