Yanditswe Apr, 01 2021 07:19 AM | 33,741 Views
Ubuyobozi bw'ikigo cya Crystal telecom burahumuriza abashoramari bari basanganywe imigabane y'icyo kigo ku isoko ry'imari ko umwanzuro uherutse gufatwa wo gufunga ibikorwa byayo bitazahungabanya ubucuruzi bw'imigabane icyo kigo cyari gisanganywe muri MTN.
Amakuru yuko iki kigo cya Crystal Telecom kigiye guhagarika ibikorwa kikava ku isoko ry'imari n'imigabane no gusibwa mu bitabu by'iyandikwa ry'amasosiyete yakomeje kuvugwa nyuma y'itangazo icyo kigo cyagaragaje kikanageza ku buyobozi bw'isoko ry'imari n'imigabane nk'umwanzuro w'inama rusange y'abanyamigabane bayo.
Gusa Iza Irame uyobora iki kigo yagaragarije RBA ko ibi bitazabuza abanyamigabane bayo gukomeza kungukira ku ishoramari bakoze mu migabane icyo kigo gisanganywe muri MTN ingana na 20%.
Nkuko iryo tangazo rya CTL ribigaragaza, icyo kigo kizahagarika kugaragara kuri iryo soko nyuma yuko MTN itangiye gucuruza imigabane yayo yose nka sosiyete, ku itariki Celestin Rwabukumba uyobora Isiko ry'Imari n'Imigabane avuga ko itaramenyekana ariko ko ari vuba.
Olivier Muneza, umuyobozi w'ikigo cy'abahuza cya Mo Capital ku isoko ry'imari n'imigabane asanga kwiyongera kwa MTN ku isoko ry'imari n'imigabane ari inyungu ku banyamigabane bikazanayifasha kunoza imikorere.
Mu cyegeranyo cya Doing Business gitegurwa na banki y'isi, ubushize u Rwanda rwatakaje imyanya 9 ruva ku wa 29 rugera kuwa 38, aho imwe mu mpamvu zabiteye harimo nuko isoko ry'imari ryo mu Rwanda ritari rifite ibigo byibura 10 kugirango icyo kiciro nacyo gihabwe amanota. Kwakirwa kwa MTN isanga CIMERWA na RH Bophero bikaba bituma iyo ngingo noneho izajya ishingirwaho mu gutanga amanota ku Rwanda mu byegeranyo byo mu myaka iri imbere.
RUZIGA Emmanuel Masantura
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru