Yanditswe Jul, 11 2021 13:57 PM | 84,024 Views
Minisiteri y’Ubuzima
iremeza ko inkingo zigenda ziboneka zisaranganywa ibyiciro by’abaturage bafite
ibyago byinshi byo kuba bakwandura ndetse bakazahazwa cyane na covid19, ariko n'ibindi
byiciro byose by'abaturage bikazagerwaho uko inkingo zizagenda ziboneka.
Abaturage bari mu byiciro by’abakuze n'abakora imirimo ituma bahura n'abantu benshi, barimo guhabwa urukingo rwa covid19.
Mu bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hatangiwe uru rukingo rwahabwaga abarufashe bwa mbere.
Abakingiwe baravuga ko bishimiye ko bongerewe ubudahangarwa bwo guhangana na covid19 kuri ubu igenda irushaho gukwirakwira mu baturarwanda, bizeza ariko ko bazakomeza ingamba zo kwirinda covid19 kuko urukingo rutabuza uwaruhawe kwandura.
Umugwaneza Carine yagize ati ''Nabyishimiye kuko ni amahirwe tuba twahawe kugirango twirinde iki cyorezo, kubera ko nkora muri banki mpura n'abantu benshi cyane batandukanye hari ibyago byinshi ko umuntu yakwandura covid, ntabwo bizakuraho ko nzakomeza kwirinda nk'uko babidushishikariza kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi.
Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel atangaza ko kuri ubu u Rwanda ruteganya kubona inkingo buri cyumweru, zikazajya zisaranganywa ibyiciro by’abaturage hakurikijwe abugarijwe kurusha abandi.
''Gahunda yo gukomeza gukingira indwara ya covid irakomeje, inkingo zirimo kuboneka turakomeza gukingira abantu bakuze no mu bantu bafite indwara zitandukanye babana nazo kuko bagira ibyago byo gupfa iyo banduye covid, kugirango n'abakiri mu buzima busanzwe kandi bakenewe mu kubaka igihugu nabo bagerweho. Birumvikana ko tugomba kugerageza gusaranganya mu byiciro bitandukanye inkingo ziba zabonetse kugirango duhere ku bafite ibyago byo kwandura kandi hakaba havamo no gupfa. Abantu rero bareke kugira umuvundo buri wese tuzagerageza uko tumugeraho uko inkingo zizajya ziboneka.''
Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuri ubu abantu barenga 392,000 bamaze kubona inkingo ebyiri biganjemo abakozi bo kwa muganga kubera akazi bakora, abakuze n'abafite indwara zitandukanye babana nazo akaba arinabo bazakomereza ho kugeza no ku bindi byiciro bifite ibyago byo kwandura.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo gukingira ku itariki ya 12 Nyakanga bizakomereza mu karere ka Rubavu mu bitaro bya Gisenyi, no mu bigo nderabuzima biri hirya no hino mu Mujyi wa Gisenyi.
Bienvenue Redemptus
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru