AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Covid19: Gucuruza 50% by’amaduka muri Muhanga byavanweho

Yanditswe Jul, 15 2021 17:02 PM | 43,751 Views



Kuva kuri uyu wa 5, abacururiza mu maduka mu karere ka Muhanga barongera gukora bose buri munsi batongeye gusimburana nk’uko byari bisanzwe, abakorera mu iduka imbere ntibagomba kurenga 50% kugirango hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya covid 19.

Mu majwi y’abantu b’ingeri zose mu karere ka Muhanga, bahuriza ku kuba icyorezo cya covid 19 gikomeje gufata indi ntera, ibintu babona bishobora gutuma igihugu cyose kijya muri gahunda ya guma mu rugo nk’uko uturere 8 n’Umujyi wa Kigali tuyitangira tariki 17 z’uku kwezi.

Hashize ibyumweru 2 akarere ka Muhanga gashyizeho amabwiriza yihariye, aho mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe igize Umujyi insengero zabaye zihagaritswe, hagacuruza kandi amaduka angana na 50%, amasoko amwe nayo yemerewe gucuruza ibyo kurya gusa.

Urugaga rw’abikorera muri aka karere rusobanura ko aya mabwiriza y’inyongera yatanze umusaruro, ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko kuva kuri uru wa Gatanu amaduka yose yongera gufungura ariko abayakoreramo bakagira ibyo bitwararika.

Muri Kamena na Nyakanga, akarere ka Muhanga kakomeje kugira imibare iri hejuru y’abandura covid 19 kugeza n’aho abandura bigeze kugera ku 100 ku munsi, ariko imibare igenda igabanuka buhoro buhoro. abacuruzi bashimangira ko badashobora kudohoka ku mabwiriza y’ubwirinzi, kugirango batongera gushyirirwaho amabwiriza atuma badacuruza uko bisanzwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,  Gatabazi Jean Marie Vianney yahishuye ko n’ubwo akarere ka Muhanga katashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, bitabujije ko gafite ubwandu bwa covid 19 buteye impungenge bityo ko nta kwirara kugirango badashyirirwaho amabwiriza yihariye.

Usibye amaduka yemerewe kongera gufungura yose ariko abayakoreramo ntibarenge 50%, insengero zisanzwe zemerewe gukora nazo zizasubukura ibikorwa byazo ariko hubahirizwa ingamba z’ubwirinzi: iyi myanzuro ikazongera gusuzumwa mu byumweru 2 biri imbere.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize