Yanditswe Mar, 11 2023 19:39 PM | 54,609 Views
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, basobanura ko
gufata umwanya bakagira ibindi biga bitari mu nteganyanyigisho isanzwe, bibungura
ubundi bumenyi bushobora kubunganira ku hazaza habo.
Ni mu gikorwa cyo kubaza ibibazo abanyeshuri bahagarariye abandi bo muri College de Christ Roi yo mu karere ka Nyanza ndetse n'abo muri Lycee notre dame des Citeaux ryo mu Mujyi wa Kigali.
Ibi bibazo bishingiye ahanini ku kureba ubumenyi rusange bafite bukungu bw'igihugu, politiki y'ifaranga ndetse n'inshingano za banki nkuru y'igihugu, BNR.
Buri tsinda rihabwa amanota bitewe n'uko ryashubije.
Mu gihe cy'iminota ikabakaba kuri 50 babazwa, College de Christ Roi niyo yaje imbere n'amanota 147 mu gihe Lycee notre dame des Citeaux yagize amanota 141.
Umuyobozi wa College de Christ Roi, padiri Hakizimana Jaques avuga ko gutsinda ibi bibazo bisaba ko abanyeshuri baba bize aya masomo nubwo adateganijwe mu nteganyanyigisho.
Ibi bigo nibyo byahize ibindi hirya no hino mu gihugu byose hamwe bigera kuri 38.
Aba banyeshuri basanzwe bahurira mu matsinda yiswe ay'ubukungu (Business clubs) ari nayo bunguraniramo ibitekerezo.
Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bavuga ko guhabwa ubumenyi bwiyongera ku bwo bavana mu ishuri ngo bazi neza ko buzabafasha mu minsi iri imbere.
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa avuga ko hari hasanzwe gahunda yo guha ubumenyi kubijyanye n'ubukungu ku banyeshuri bo muri za Kaminuza ndetse abenshi bagahabwa stage muri BNR.
Kuba abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye nabo bahabwa ubu bumenyi, ngo bitanga icyizere mu kugira abafite ubumenyi mu bukungu bahagije ari nayo mpamvu ibigo byinshi by'amashuri bikwiye kugira amatsinda y'ubukungu.
Itsinda ry'abanyeshuri 4 bo muri Christ Roi bahawe igikombe, mudasobwa kuri buri umwe na certificat, mu gihe itsinda ro muri notre dame de Cîteaux bo bahawe igikombe, na certifika.
Aya marushanwa akaba ategurwa buri mwaka kandi umubare w'ibigo biyitabira ukagenda wiyongera.
Jean Claude Mutuyeyezu
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
3 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru