Yanditswe May, 30 2017 11:17 AM | 2,840 Views
Umujyi wa Kigali n'urugaga rw'abikorera bateguye ihuriro ku ishoramari mu mujyi wa Kigali, bise Kigali investors forum, rikaba ryitabiriwe kandi na ministeri y'imari n'igenamigambi.
Abayirimo bararebera hamwe uruhare rw'abashoramari mu iterambere ry'umujyi wa Kigali, uko bakwihutisha ishoramari muri uyu mujyi, ndetse baranasesengura imbogamizi zibangamiye ishoramari n'umuti zafatirwa.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda watangije ibi biganiro yagarutse kuri amwe mu mahirwe y'ishoramari ari muri Kigali nko kubaka amacumbi aciriritse, gushyiraho uburyo bwo gucunga imyanda, gufasha abatuye umujyi kubona aho bakwidagadurira n'ibindi.
Yibukije ko Kigali yubatswe kubera ubufatanye bw'abikorera, aho yatanze urugero rw'agakiriro ka Gisozi, inyubako za Chic, isoko rya Nyarugenge n'ibindi bikorwa remezo bikiri bishya mu mujyi wa Kigali.
Ku ruhande rw'abikorera, urugaga rwabo rwagaragaje ko mu gihugu hose kuri ubu hari imishinga 86 y'ishoramari abantu bagenda bakora mu matsinda bikaba bifasha mu kwihuta mu iterambere.
Muri iri huriro hatangiwemo ibiganiro ku mbogamizi n'amahirwe bigaragara mu ishoramari rifatanyijwe n'abantu benshi, politiki y'ishoramari mu Rwanda n'uruhare rw'abikorera mu kuyishyira mu bikorwa, uko ikwirakwizwa ry'amashanyarazi n'amahirwe y'ishoramari muri uru rwego rw'ingufu bihagaze, ndetse n'uburyo ishoramari rikwiriye gukurikiranwa ngo risugire.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Habimana Eric
Ishoramali rimaze gutera imbere mu Rwanda May 31, 2017
Habimana Eric
Ishoramali rite May 31, 2017