Yanditswe Apr, 16 2019 10:17 AM | 6,267 Views
Nyuma y’aho Cathédrale Notre-Dame de Paris iherereye mu murwa mukuru w’u Bufaransa paris ifashwe n’inkongi ikaze ku mugoroba w’ejo mu masaha ya 6:30 Inkongi yangije igisenge cyose ndetse n’ibindi bice bitandukanye by’iyi cathedrale , bamwe mu baherwe b’abafransa baratangaza inkunga batangiye gutanga mu rwego rwo gusana no gusubiza ishusho iyi Cathedrale yari isanganywe.
Bamwe muri aba harimo Bernard Arnault umuherwe uzwi cyane muri iki gihugu cy’ubufransa watangaje ko atanze million 200 z’ama euro yo gusana iyi cathedrale ndetse na Francois Pinault nawe watanze million 100 z’ama euro nayo azifashishwa mu gusana iyi cathedrale.
Amakuru agezweho aravugako abazimya inkongi y’umuriro babashije kuzimya inkongi yari yibasiye iyi cathedrale.
amateka avuga ko Iyi Kiliziya yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1163, imirimo yo kuyubaka yarangiye itwaye imyaka 182. Ikaba ari cathedrale imaze imyaka isaga 850
Iyi Cathédrale ifashwe n’inkongi mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi yose yatangiye icyumweru gitagatifu kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika.
Terrible journée! #NotreDameDeParis, une cathédrale médiévale, un temple du catholicisme, un patrimoine de l'humanité, en feu ! pic.twitter.com/J2Hi8xxkPd
— Amb. Olivier Nduhungirehe (@onduhungirehe) April 15, 2019
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ari ibyago bikomeye cyane ku Bufaransa bwose, ndetse iyi nkongi ituma asubika ijambo yagombaga kuvugira kuri Televiziyo abwira abamaze igihe bigaragambya mu mihanda yo mu Bufaransa.
Notre Dame is one of the world’s great treasures, and we’re thinking of the people of France in your time of grief. It’s in our nature to mourn when we see history lost – but it’s also in our nature to rebuild for tomorrow, as strong as we can. pic.twitter.com/SpMEvv1BzB
— Barack Obama (@BarackObama) April 15, 2019
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru