AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Cardinal Kambanda yasabye ababyeyi gufatanya n'abarezi mu guha ubumenyi buboneye abana

Yanditswe May, 29 2022 10:14 AM | 87,357 Views



Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye ababyeyi gufatanya bya hafi n'abarezi mu guha ubumenyi buboneye abana nk'imwe mu nkingi zizabafasha kwiteza imbere. 

Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza yubile umuryango w'abihaye Imana st Famille de Helmet umaze ukorera mu Rwanda.

St famillle de Helmet ni umuryango w'abihaye Imana, ukora ibikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuvuzi ndetse n'ibindi bitandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu muryango wizihizaga yubile, hanatangijwe ku mugaragaro ishuri ryawo complexe scolaire sainte famille d'helmet.

Uhagarariye ababyeyi muri iri shuri, Fulgence Bucyibaruta avuga ko ababyeyi bafite inshingano zo gufasha abana kugira ngo barusheho kumva amasomo.

Soeur Dancille Nyirasebura uhagarariye umunyaryango w'Ababikira mu Rwanda avuga ko intego y'uyu  muryango ari ugutanga uburezi bufite ireme buzafasha umwana mu iterambere.

Antoine Cardinal Kambanda yagarutse ku bufatanye bw'ababyeyi n'abarezi mu guha ubumenyi bukwiriye umwana, ndetse asaba ababyeyi by'umwihariko gukurikirana imyigire y'abana babo.

Uyu muryango ni umwe mu miryango igize kiliziya gatolika wibanda cyane ku burezi, ukaba ukorera ku migabane itandukanye, by'umwihariko watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka 1997.

Ntete Olive



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage