Yanditswe May, 29 2022 10:14 AM | 87,357 Views
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye ababyeyi gufatanya bya hafi n'abarezi mu guha ubumenyi buboneye abana nk'imwe mu nkingi zizabafasha kwiteza imbere.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza yubile umuryango w'abihaye
Imana st Famille de Helmet umaze ukorera mu Rwanda.
St
famillle de Helmet ni umuryango
w'abihaye Imana, ukora ibikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuvuzi ndetse
n'ibindi bitandukanye.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu muryango wizihizaga yubile, hanatangijwe ku mugaragaro ishuri ryawo complexe scolaire sainte famille d'helmet.
Uhagarariye ababyeyi muri iri shuri, Fulgence Bucyibaruta avuga ko ababyeyi bafite inshingano zo gufasha abana kugira ngo barusheho kumva amasomo.
Soeur Dancille Nyirasebura uhagarariye umunyaryango w'Ababikira mu Rwanda avuga ko intego y'uyu muryango ari ugutanga uburezi bufite ireme buzafasha umwana mu iterambere.
Antoine Cardinal Kambanda yagarutse ku
bufatanye bw'ababyeyi n'abarezi mu guha ubumenyi bukwiriye umwana, ndetse asaba
ababyeyi by'umwihariko gukurikirana imyigire y'abana babo.
Uyu
muryango ni umwe mu miryango igize kiliziya gatolika wibanda cyane ku burezi,
ukaba ukorera ku migabane itandukanye, by'umwihariko watangiye gukorera mu
Rwanda mu mwaka 1997.
Ntete Olive
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru