AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Cabo Delgado: Perezida Kagame yasobanuye impamvu u Rwanda rwihutiye gutabara

Yanditswe Sep, 25 2021 16:59 PM | 78,188 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga ibimaze kugerwaho mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado ari urugero rw'ibishoboka mu gihe hari ubufatanye buhamye hagati y'ibihigu bya Afurika. 

Ibi Umukuru w'igihugu yabitangarije mu birori by'umunsi mukuru w'ingabo muri Mozambique wizihijwe Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ku nshuro ya mbere mu myaka 50 Umunsi mukuru w'ingabo muri Mozambique wizihirijwe mu ntara ya Cabo Delgado kuri sitade yitiriwe kwibohora mu mujyi wa Pemba.

Imbere ya Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi  na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame wari umushyitsi w'imena, ibirori byo kwizihiza uwo munsi byasusurukijwe n'akarasisi k'ingabo ndetse n'ibindi bikoresho by'intambara birimo indege zo mu bwoko bwa kajugujugu ndetse n'ibimodoka byo mu bwoko bw'ibifaru. 

Uyu munsi wizihijwe mu gihe ingabo z'ibihugu by'u Rwanda na Mozambique zimaze kwirukana ibyihebe muri Cabo Delgado, ibintu Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ari urugero rw'ibishoboka.

Perezida Filipe Nyusi yakoresheje uyu mwanya maze agaragaza mugenzi we w'u Rwanda nk'umuntu ugira ishyaka ryo gutabara abandi banyafurika no gushimangira agaciro kabo.

Mu kwezi Kwa Nyakanga uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo na polisi bagera ku 1000 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu bice by'Intara ya Cabo Delgado byari bimaze imyaka 5 byarabaye isibaniro ry'ibikorwa bya kinyamaswa byakorwaga n'ibyihebe byari byaramaze no kwigarurira imijyi imwe n'imwe yo muri iyi ntara. 

Perezida Kagame avuga ko kimwe n'AbanyaMozambike bose, abaturage ba Cabo Delgado bakwiye ibyiza ari n ayo mpamvu u Rwanda rwihutiye gutabara vuba na bwangu.

Nyuma yo kwitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'ingabo,  Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw'iminsi 2 yagiriraga mu mujyi wa Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira