AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

CP Kabera avuga ko hari abamenya ko banduye Covid19 bagakomeza kujya aho bahura n’abatarandura

Yanditswe Jun, 24 2021 17:35 PM | 94,113 Views



Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeza ko bimaze kugaragara ko hari abamenya ko banduye covid19 bagakomeza kujya aho bahura n’abatarandura.

Polisi yo ivuga ko abanga kuguma mu ngo bakahavurirwa, ibyo bakora bishobora kubakururira ibihano. 

Inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima, bo barizeza abanduye covid19 bakurikiranwa n’abaganga bari mu ngo zabo, ko biteguye kubaba hafi kugira ngo bataremba batarajyanwa kwa muganga.

Mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, abayobozi b'inzego z'ibanze, abashinzwe umutekano, barangajwe imbere n'abajyanama b'ubuzima barasura abanduye COvid19 bari mu ngo zabo, ngo bamenye uko bamerewe.

Bamwe muri aba bafite Covid19 bemeza ko bitaweho cyane n’abajyanama b’ubuzima, inzego z'ibanze n'iz'ubuzima zibakurikiranira hafi.

Kubwimana Jean Baptiste uwarwaye Covid19 yagize ati ''Iyi saha bayinyambitse hashize iminsi ibiri, abapolisi baraje bambwira ko ngomba guhora nyambaye aho najya hose, iki ni icyorezo gikomeye cyane, barayitubwiraga ariko sinigeze nyizera kereka iyo wayirwaye nibwo wemera ko ibaho, icyo nabwira umuntu urwaye ari mu rugo ni uko atiheba akivanamo ubwoba agakurikiza amabwiriza abaganga bamuhaye.’’

Abajyanama b'ubuzima nabo bagaragaza ko bakurikirana abarwayi ba Covid19 bari mu ngo zabo, mu buryo bwose bushoboka harimo no kubafasha kugura ibibatunga iyo badafite abo batuma:

Ndamage Evariste uhagarariye abajyanama b'ubuzima mu Kigarama mu Murenge wa Gitega, yagize ati ''Ariko imbogamizi yashobora kubaho ni uko yaba adafite umuhahira icyo gihe bidusaba kuba twabegera tukareba nk'umuturanyi bakabimuzanira ariko iyo atamufite natwe ubwacu turabibakorera..''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie avuga ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo gukurikirana buri wese wanduye covid19 kugira ngo atarembera mu rugo:

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yemeza ko bimaze kugaragara ko hari abamenya ko banduye covid19 bagakomeza kujya aho bahura n’abatarandura.

Yagize ati ''Bariya bantu turabakurikirana ku buryo uramutse urenze ku mabwiriza yatanzwe na RBC,  icya mbere ashobora gufatwa akajyanwa ahantu he hihariye ashobora gukurikiranwa no kuvurirwa akaba aretse kuba mu rugo, icya kabiri ni uko ashobora gucibwa amande, ariko icya gatatu gikomeye bigaragaye ko warenze kuri ariya mabwiriza ukajya gusabana n'abantu ku buryo kwandura kwabo kwagukomotseho wari uzi ko urwaye icyo gihe amategeko aragukurikirana, ibyo bagomba kubyubahiriza nta mpamvu yo kuruhanya...''

Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa gatatu, igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 6,129 bakirwaye Covid19, muri bo abarenga 500 gusa nibo barwariye kwa muganga, abandi basigaye bakaba bakurikinwa n'inzego z'ubuzima bari mu ngo zabo.

Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira