AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

COVID19 nticika intege! N’abantu bicika intege zo kuyirinda-Impunguke Dr Ndahindwa

Yanditswe Jun, 19 2021 16:49 PM | 109,321 Views



Impuguke mu  kurwanya indwara z'ibyorezo zigira abantu inama yo kutarambirwa kurwanya COVID 19 kuko ngo virusi yo, aho gucika intege igenda irushaho kongera ubukana no kwihinduranya igahitana benshi.

Amezi asaga 15 arashize icyorezo cya COVID19 kigeze mu Rwanda. Kuri ubu imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko icyorezo cyakwiriye mu gihugu hose ndetse by'umwihariko muri uku kwezi kwa gatandatu imibare y'abacyandura yarushijeho kuzmauka.

Nko ku itariki 5 z'uku kwezi handuye abantu 49, tariki 10 baba 112, tariki 15 abandura bagera kuri 298, ku ya 17 baba 422 mu gihe tariki 18 handuye 451.

Kuzamuka kw'iyi mibare biteye impungenge abaturage hirya no hino mu gihugu kuko ngo bashobora kwisanga bashyizwe muri Guma mu rugo. Basaba buri wese kutajenjekera iki cyorezo.

Nsanzimfura Jean d'Amour, utwara abagenzi kuri moto yagize ati “Umugenzi ubundi njyewe nemerewe gutwara agomba kuba afite agatambaro ashyira mu mutwe nanjye nkaba mfite sanitizer ntera muri casque ubundi akicara tukagenda yambaye neza agapfukamunwa.”

Gumusenge Belise, umukorerabushake mu Mujyi wa Kigali we yagize ati “Ntabwo bikwiye ko umuntu akorera ku jisho, kwirinda muri rusange ni inshingano za buri wese kugira ngo iki cyorezo turebe ko twagihashya kigacika burundu.”

Impuguke mu kurwanya no gukumira indwara z'ibyorezo Dr Ndahindwa Vedaste, avuga ko kwiyongera kw'imibare y'abandura COVID19 biterwa ahanini no kwirara cyane iyo icyorezo gicishije make bakagirango cyararangiye.

Yagize ati “Covid imaze igihe kirekire hari abaturage bagiye bacika intege ariko virusi yo ntabwo yigeze icika intege turabibona ko igenda yiyuburura ikagaruka ifite ubukana bukomeye. Ntitudohoke rero. Umuturage yagombye kubifata nk'ibye akabigiramo uruhare kuko iyo atabikoze hari ingamba zikomeye zifatwa kuko ntawareka ngo icyo cyorezo gikomeze cyiyongere. Iyo rero hafashwe izo ngamba wenda ikomeye cyane ni imwe twita guma mu rugo, nta we uba abyifuza ari na Leta ubwayo kuko bigira izindi ngaruka haba ku buzima bw'abantu n'ubw'igihugu muri rusange.”

Icyorezo cya COVID19 kandi gikomeje gukaza umurego mu bihugu byinshi bya Afurika. Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko kugeza ubu ibihugu bya Afurika bisaga 20 byagezemo COVID19 yihinduranyije kandi hakaba hakiri n'ikibazo cyo kubona inkingo.

 Dr Matsidiso Moeti uyobora OMS muri Afurika asobanura ubukana bw'iki cyorezo kuri uyu mugabane.

Ati “Nyuma y’ibyumweru 4 imibare yabandura yiyongera, icyiciro cya gatatu  muri Afurika kirimo kwihuta. Ubwandu bushya bwazamutse ku kigero cya 30% mu cyumweru gishize, abapfuye biyongereye ku kigero cya 15%.”

Gukerensa icyorezo cya COVID 19 hamwe na hamwe muri Afurika ngo binaturuka ku makuru y'ibinyoma abantu bagenda bahererkanya bakayafata nk'ukuri.

Kuri Dr Ndahindwa ngo ntawari ukwiye kuba akigira imyumvire nk'iyi nyuma y'ingaruka mbi COVID19 imaze kugaragaza mu isi

Ati “Ejobundi umwana w'imyaka 19 yaramwishe. Ubu ntibikiri bya bindi ngo by'abantu bakuru gusa buri muntu wese ashobora kugira ibyago byo kwandura akaba yanapfa. Ikindi ni uko iyo abantu batinze kwivuza bakababwira ngo banza ufate ibi byatsi tangawizi, iyo ageze kwa muganga atinze kumufasha biragorana, Afurika y'Epfo iri mu bihugu byapfushije abantu benshi kandi ni abirabura, rwose abantu nibirinde ibihuha.”

Kugeza ubu  abantu bagera kuri milioni 12 ni bo bamaze guhabwa dose ebyiri z'urukingo rwa COVID19 ku mugabane wa Afurika, aba bakaba ari nk'igitonyanga mu nyanja kuko batageze no kuri 1% by'abaturage bose b'uyu mugabane, ibintu byari bikwiye gutuma abayituye barushaho kwirinda COVID19.

Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura