AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

COVID19 ikomeje kuba kirogoya mu itegurwa ry’amatora y’inzego z’ibanze

Yanditswe Jan, 27 2021 08:43 AM | 6,497 Views



Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko riha ubwinyagamburiro ubutegetsi nyubahiriza tegeko ku bijyanye no guhindura ingenga bihe y’amatora y’inzego z’ibanze no kongerera igihe abari  mu buyobozi bw’izo nzego.

Itegeko ngenga rivuguruye rigenga amatora mu Rwanda ryatowe n'imitwe yombi y’inteko  ishinga amategeko, riha Guverinoma ububasha bwo gusubika amatora y'inzego z'ibanze n'ay'inama z'igihugu ndetse no kugena ikigomba gukurikiraho.

Perezida wa Sena Dr. Augustin Iyamuremye avuga ko intandaro yo kuvugurura iri tegeko ari ibihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID19 igihugu cyirimo. 

Yagize ati “Itegeko ngenga ryari risanzweho ariko kubera ibihe bidasanzwe turimo by'iki cyorezo cya COVID19 byabaye ngombwa ko rivugururwa kuko nkuko mubizi manda y'abatorewe kuyobora inzego z'ibanze imyaka 5 ubu irimo kurangira. Kubera ko igihugu cyacu ari igihugu kigendera ku mategeko ntabwo twari kuvuga ngo amatora yigijweyo cyangwa se ngo hari ukundi bizagenda, ngo abayoboraga bakomeze bayobore kandi bataratowe. Byari ngombwa rero ko iri tegeko rivugururwa byibuze mu ngingo zirebana n'iyo manda kugira ngo Abanyarwanda bashobore kuziba icyo cyuho. Nkaba rero nshimira rero ko abasenateri bitanze ndetse bakurikirana n'abadepite ririya tegeko rikaba ryemejwe.”

Iri tegeko rivuguruwe nyuma y’amezi akabakaba 3 komisiyo y'igihugu y'amatora itangaje ingengabihe y'amatora y'inzego z'ibanze kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku rw'Akarere.

Icyakora bimwe mu byari biteganyijwe kuri iyo ngengabihe birimo kwakira kandidatire z'abifuza kwinjira muri njyanama z'uturere byamaze gukorwa, ariko haracyari ihurizo ryo gukomeza ibindi bikorwa birimo no kwiyamamaza, nkuko umunyamabanga nshingabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora Charles Munyaneza abivuga.

Yagize ati “Ubu rero ibyari bigezweho muri iyo gahunda byari ukwakira kandidatire icyo gikorwa kikaba cyararangiye ejobundi kuri 22, hakaba hagombaga gukurikiraho ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwemeza izo kandidatire birimo kuzitangaza ndetse no kwiyayamaza byagombaga gutangira tariki 9 z'ukwezi kwa 2. Ariko biragaragara ko muri iki gihe iki cyorezo cya COVID19 kirimo cyiyongera mu buryo bugaragara kandi mu gihugu hose. Bivuga ko hari inzitizi mu by'ukuri zijyanye n'ibyo bikorwa by'amatora cyane cyane ibyo byagombaga gukurikira bireba abaturage bose, ubwo ndashaka kuvuga nk'ibyo bikorwa byo kwiyamamaza byagomba kuba mu kwezi gutaha guhera mu matariki 9.”

Izi nzitizi ziteye impungenge Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku buryo ibintu bikomeje bitya aya matora yakwimurirwa ikindi gihe, icyakora kugeza magingo aya nta mwanzuro urafatwa.

Munyaneza yakomeje agira ati “Ntawavuga ko impungenge zidahari, zirahari kandi iyi mibare uko igenda izamuka n'uburyo amatora akorwamo, uko ategurwa cyane cyane aya matora y'inzego z'ibanze ahuza abaturage benshi amatora abera ku mirongo harimo impungenge. Izo mpungenge rero turazifite ko hari ibikorwa bimwe bishobora kudindira ntibikorerwe igihe byateganyirijwe ariko turimo kugisha inama kandi mu minsi ya vuba turabwira Abanyarwanda uko tugiye kwitwara muri ibi bikorwa uko byari byarateganyijwe.”

Byari biteganyijwe ko abayobozi b’inzego z’ibanze,inama y’igihugu y’abagore,iy’urubyiruko n’iy’abantu bafite ubumuga barangiza amanda mu mpera za Mutarama 2021. Bitenganyijwe ko iteka rya Minisitiri ari ryo rizasobanura ibyo gusubika amatora mu gihe byaba bibaye ngombwa n’uburyo inzego zirebwa n’iri tegeko zizaba ziyoborwa.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura