AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

COVID19: Urugaga rw'Abikorera muri EAC ruvuga ko nta biribwa bizabura

Yanditswe Mar, 27 2020 07:22 AM | 28,651 Views



Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19 giterwa na coronavirus, ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba burizeza abatuye aka karere ko nta kibazo cy’ibicuruzwa by’ibanze nk’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bazagira kuko ibyo bicuruzwa byo byemerewe kwambuka imipaka.

 Hashize hafi ibyumweru 2 icyorezo cya coronavirus cyigeze mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho ku ikubitiro cyagaragaye mu gihugu cya Kenya, nyuma kiza kugera no mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Guhera icyo gihe, buri gihugu ku giti cyayo cyishyiriyeho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, ibintu abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bavuga ko byari biteye impungenge, nk’uko umuyobozi wungirije w’inama y’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba Denis KARERA abisobanura.

Ati "East African Business Council twagiye duhamagara, twandika tuvugisha ibihugu byose tuvuga ko byakabaye byiza gufata ingamba zikomeye. Ndetse hamwe twatangaga ingero nk’iz’igihugu cy’u Rwanda uko cyakoze tunasaba ibindi bihugu ko byakora gutyo kuko ntabwo igihugu kimwe cyonyine mu karere gihagije kuba cyafata ingamba ngo ibindi by’ibituranyi byacyo ntibifate ingamba zimwe. Namwe amakuru mugenda muyasoma; murabona ibihugu bimwe kugeza nk’ejobundi cyangwa ejo mu bihugu bimwe ama bisi yari agikora, imodoka zikigendamo abantu benshi, insengero ziracyakora."

Kuva kuri uyu wa Kane, ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba byashyizeho zimwe mu ngamba bihuriyeho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Ibyo bikaba byatangajwe nyuma y’inama y’abaminisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize uyu muryango n’abashinzwe ibikorwa byawo, bemeje ko buri gihugu gishyiraho akato k’iminsi 14 ku bacyinjiramo ndetse banashyiraho uko abatwaye ibicuruzwa bazajya bakurikiranwa ariko ubucuruzi bugakomeza.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubucuruzi PanAfrican Logistics Shyaka Michael, avuga ko ibi ari igisubizo ku batuye aka karere kuko gafite amahirwe akomeye yo kwihaza kuri bimwe mu bicuruzwa by’ibanze.

Yagize ati "Ibihugu bya EAC byasabwe kandi gufasha inganda n’ibigo bibikoreramo gukomeza gukora ibikoresho byifashishwa mu kwirinda coronavirus birimo imiti yica udukoko yo gukaraba intoki; (Hand Sanitizers), amasabune, imiti n’ibiribwa."

Umuyobozi wungirije w’inama y’abikorera mu muryango wa Afrika y’Iburasirazuba Denis KARERA amara impungenge abatuye aka karere, ngo kuko nta nzara bashobora kugira muri iki gihe akurikije uburyo aka karere kihagije ku biribwa."

Mu gihe cya bugufi (short term) cyangwa mu gihe giciriritse akarere muri ibyo bintu by’ibiribwa ntabwo rwose twakubitwa n’inzara, turakishoboye ni ko mbibona. Muri long term ubu haracyari kare cyane kuri twebwe kuba twamenya uko byagenda ariko ku biribwa bya buri gihe nk’ibishyimbo, ibigori, imiceri, amavuta yo gukaranga, ibitunguru, imbuto...kugeza ubu akarere karakishoboye ntabwo turahungabana nta nubwo dukwiye kugira impungenge."

Imibare yo mu mwaka ushize wa 2019 igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba muri 2018 bwari bugeze hafi kuri miliyari 6 z’amadorali ya Amerika.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid