Yanditswe Feb, 25 2021 11:25 AM | 18,809 Views
Mu gihe ibihugu
bikize bishinjwa kwikubira inkingo za COVID19, abasesengura iby'iki cyorezo
basanga ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nabyo bikwiye gutahiriza umugozi
umwe kugira ngo bibone izo nkingo.
Kuva icyorezo cya COVID19 cyakwaduka ku Isi Umuryango w'Abibumbye wasabye ko habaho ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana nacyo, yaba mu buryo bwo gukumira ikwira ryacyo no gushaka urukingo.
Hashyizweho gahunda y'ubufatanye mpuzamahanga yiswe COVAX igamije kwihutisha no gufasha ibihugu kugerwaho n'inkingo mu buryo bworoshye.
Icyakora nyuma y'igihe gisaga amezi 4 urukingo rwa mbere rubonetse, ibihugu bikize bikomeje kunengwa kuzikubira byirengagije iyi gahunda ya COVAX ifite intego yo kugeza inkingo ku kigero cya 20% mu bihugu binyamuryango.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko rihangayikishijwe n'icyuho cya miliyari 22.9 z'amadorali y'amerika ataraboneka ngo gahunda yo gusaranganya inkingo nta busumbane igerweho. Dr. Tedros ADHANOM Ghebreyesus uyobora iri shami avuga ko igiteye impungenge kurushaho ni uko ibihugu bikize bikomeje kwikubira inkingo zose za COVID19.
Yagize ati “Tugomba kumenya ko tudafite imbogamizi y'amafaranga gusa, kuko tutabonye inkingo zo kugura ayo mafaranga na yo ntacyo yaba amaze! Muri iki gihe ibihugu bikize bikomeje kugirana amasezerano n'ibigo bikora inkingo, amasezerano aca intege gahunda ya COVAX kuko atuma umubare w'inkingo zigurwa binyuze muri COVAX uba muto. Ibyo bivuze ko nubwo twabona amikoro dukeneye twageza inkingo ku bihugu bikennye ari uko ibikize byemeye ubufatanye bikubaha amasezerano ya COVAX. Ntabwo iki ari ikibazo cy'ubugiraneza ahubwo ni ikibazo cy'icyorezo kuko kugitsinda burundu bisaba kugitsinda hose ku Isi. Uko iyi virusi ikomeza kugendagenda niko irushaho kugira amahirwe yo kwihinduranya bikaba byatuma n'inkingo zihari ubu zitayihangara uko bikwiye. “
Inzobere mu ndwara z'ibyorezo akaba anakorana n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima,OMS, Dr. Vedaste Ndahindwa, avuga ko ikibazo nyamukuru ari umubare udahagije w'inkingo zikorwa ugereranyije n'umubare w'abazikeneye.
Ariko se ibihugu bikennye bikwiye kwitwara bite muri iki kibazo? Alexis Nizeyimana, asesengura politiki mpuzamahanga.
Ati “Mbere na mbere ni uko bibanza gukorera hamwe. Bakavuga bati dufite ikibazo kimwe twese nta nkingo twese turimo kubona reka twishyire hamwe buri wese mu bushobozi afite natwe tujye guhiganwa n'abafite amafaranga. Niba Amerika ijyanye miliyari y'amadorali natwe tujyanye miliyari y'amadorali ariko twebwe wenda turi ibihugu 50 cyangwa 60.”
Afurika ni wo mugabane bigaragara ko ukiri inyuma mu kugerwaho n'inkingo, ibintu bishimangira ubusumbane hagati y'ibihugu bikize n'ibikiri mu nzira y'amajyambere, nkuko Perezida Paul Kagame aherutse kubibwira umunyamakuru Richard Quest wa Televiziyo CNN yo muri USA.
Ati “Tumaze iminsi tubona ibi bintu nko mu myaka hafi 20 ishize, aho usanga ku Isi yose Afrika ari yo isigara inyuma bitewe n'uburyo ifatwa nk'umugabane ukennye. Ibyo binatuma yibagirana cg ikirengagizwa mu ruhando mpuzamahanga ntihabwe agaciro mu bufatanye mpuzamahanga haba mu bukungu n'ibindi kuburyo ubonamo ikibazo cy'ubusumbane n'ibindi. Afrika rero ifite icyo kibazo kandi tugomba gushaka uko gikemuka ibintu bikarushaho kuba byiza.”
Inzego z'ubuzima zivuga ko kugira ngo abatuye Isi basubire mu buzima busanzwe ndetse ibikorwa by'ubukungu byongere gukora nkuko byari bisanzwe mbere y'iki cyorezo, bisaba byibura gukingira 60% w'abaturage.
Divin UWAYO
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru