AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

COVID19: U Rwanda rwatangiye gutanga doze ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer

Yanditswe Apr, 03 2021 08:32 AM | 105,997 Views



U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa kabiri rw'icyorezo cya COVID19 ku baturage basaga ibihumbi 51 bari barahawe urukingo rwa mbere rwo mu bwoko bwa Pfizer. Abamaze guhabwa urukingo rwuzuye bashimira Leta cyakora bakavuga ko batazahwema kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Abatangiriweho mu guhabwa urukingo rwa kabiri rw'icyorezo cya COVID19 mu rwego rwo kuzuza urukingo rwose,barimo abagize Urubuga ngishwanama rw'Inararibonye z’u Rwanda, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abacamanza n'abashinjacyaha, abo mu mashyaka n'imitwe ya politiki mu Rwanda,abari mu Rugaga rw'abubatsi mu Rwanda (Engineers), n'abakora mu mahoteli .

Aba bamaze kuzuza uru rukingo bishimira iki gikorwa,cyakora bakemeza ko batazateshuka ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID19 mu gihe umubare w'Abanyarwanda bose utarakingirwa.

Guhabwa uru rukingo rwa kabiri rwo mu bwoko bwa Pfizer byasabaga ko uwahawe urukingo rwa mbere agomba kuba amaze nibura iminsi 28.

Byasabaga ko ugomba kuba warahawe ubutumwa bukumenyesha ko uzakingirwa n'aho uzakingirirwa.Cyakora hari ababonye ubu butumwa baritabira bahabwa ibisobanuro by'uko habayeho ikibazo cy'ikoranabuhanga basabwa kujya gukingirirwa mu bigo nderabuzima bibegereye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse ati "Byabaye ngombwa ko twongera kwandika abantu dukoresheje impapuro buzuzaga za consent form ibyo rero ni byo byatumye amakuru uko twari tuyafite mbere ahinduka ho gato,uyu munsi ikintu rero cyabaye mwanabonye ni ubutumwa cyangwa sms yatanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga buzagutuma habamo urujijo rw'uburyo abantu bari bahawe amakuru mbere ni cyo cyatumye bamwe batakaza aho bari bahawe amakuru bwa mbere n'aho bazakingirirwa. Icy'ingenzi ni uko muri ibi byumweru 3 abantu bose bahawe uru rukingo rwa Pfizer bazaba bahawe dose ya kabiri."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Lt Col Dr Mpunga Tharcisse avuga ko ari igikorwa cyateguwe neza kandi ntawe uzacikanwa kuko imyirondoro yabo iri muri minisiteri y'ubuzima. Iki gikorwa kikaba kizakomeza kuri uyu wa Gatandatu kandi bikaba biteguwe neza.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n'ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB ni bo bahawe urukingo rwa Pfizer ndetse akaba ari na bo batangiye guhabwa urwa kabiri. Abagera ku bihumbi 270 bahawe urukingo rwa mbere rwa Astrazeneca  ariko  bazaba bamaze hagati  y'ibyumweru 8 na 12 ni bo bazahita bakurikiraho kuzuza uru rukingo,minisiteri y'ubuzima ikazatangaza igihe bazatangira kuruhabwa.

Minisiteri y'Ubuzima kandi yibukije  abujuje urukingo ko batangomba kwirara ngo birengagize kubahiriza amabwiriza kuko icyorezo cya COVID19 kigihari.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi