AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

COVID19: Serivisi z'ingenzi zikomeje gutangwa mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe Mar, 25 2020 07:24 AM | 34,885 Views



Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali baratangaza ko bakomeje gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 aro na ko bakomeje guhabwa serivisi za ngombwa.

Kuri ubu abahabwa izi servisi n'abazitanga mu Mujyi wa Kigali, barishimira uburyo biri gukorwa, ndetse bakongeraho ko byatekerejwe neza ku buryo iyo  bitaza kuba muri ubu buryo byari kubagiraho ingaruka by’umwihariko ku barwayi.

Iribagiza Marie Chantal, umucuruzi mu Karere ka Nyarugenge ati "Turabitsa tukabikuza tukabasha kurangura imari tugahereza abakiriya, serivisi zirigukorwa neza ntakibazo."

Na ho Shema Pierre  ati "Iyo nza gushaka imiti y’abarwayi, kuko hari abarwayi baba barwaye indwara zihoraho nk’umutima, diyabete, izo ni indwara zikenera imiti cyane, iyo nza ngasanga batakoze byari kuba ari ibintu bibi, abo barwayi bari guhura n’ibibazo bikomeye."

Mukakalisa Christine wari uje guhaha mu isoko rimwe avuga ko kuba Leta yaremeye ko ibiribwa bikomeza gucuruzwa ari ikintu cy'ingenzi.

Ati "Kurya ni byo bya mbere umuntu atarya ntabwo yabaho, nubwo turikwirinda kino cyorezo ariko ntiwakwirinda utariho. Ugomba kurya hanyuma izindi ngamba zigakurikiraho. Nta kibazo n'abandi bagenzi banjye ndikubona bari guhaha bakabatwaza nkuko basanzwe badutwaza."

Ku batwara ibiribwa n’ibindi bikoresho birimo iby’isuku babikwirakwiza hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, na bo baratanga izi serivisi ariko bakavuga ko bagorwa no kugaruka ngo basubire aho bakorera, ikintu basaba ko hari icyo ubuyobozi bwagikoraho.

Umushoferi witwa Ndahayo Potien ati "Niba ntwaye nka kawunga ku Ruyenzi kugira ngo ngaruke nce ku kiraro cya Nyabarongo birimo biragorana, niba ntwaye nk’umuceri i Nyamata kugira ngo ngaruke hano mu Mujyi kandi ari ho ntuye kandi nkorera nshaka kujyana undi nka Kjevuba birikutugora. Icyifuzo ni uko twakoroherezwa n’inzego z’umutekano  kugira ngo dukomeze dutange serivisi zijyanye n’itangazo rya Minisitiri w’Intebe."

Na ho ku batanga serivisi za  banki, barazitanga uko bikwiye ariko bagashishikariza abanyamuryango kuyoboka inzira y’ikoranabuhanga, cyane ko ubu buryo, ari bumwe mu bufasha mu kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid -19.

Umuyobozi w'Ishami rya Banki y'Abaturage rya Nyarugenge Musabyimana Jeannette ati "Banki kugira ngo ifashe abaturarwanda kubona serivisi, twabashishikarije gukoresha ikoranabuhanga. Ingamba za BNR zo kudatanga amafaranga areze miliyoni no kugabanya circulation no kugira ngo abantu bahererekanye guhana amafaranga kubera ko ashobora kuba yagiyeho microbe, natwe nka banki tubishyira mu bikorwa. Ni muri urwo rwego sheki ihawe undi muntu, tumusaba kuyashyira kuri konte ye cyangwa se nyirayo akaba ari we uyibikuriza."

Muri rusange, ngo servisi za ngombwa mu Mujyi wa Kigali, muri iyi minsi ziragera kubazikeneye, kandi aho batazibona uko bikwiye, ubuyobozi bwiteguye kunoza uburyo bwo kugira ngo zibagereho, ariko gukomeza kwirinda no gukwirakwiza iki cyorezo, bikaba ku isonga.

Faradji NIYITEGEKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama