AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

#COVID19: RDB yahagaritse imyidagaduro mu tubari, amahoteli na za resitora

Yanditswe Mar, 20 2020 09:48 AM | 26,573 Views



Urwego rw'igihugu rushinzwe Iterambere RDB rwahagaritse ibikorwa by'imyidagaduro mu tubari, amahoteli ndetse no mu macumbi. Ni igikorwa abakenera izi serivise bemera ko kizafasha gukumira ikwirakwizwa ry'icyorezo cya koronavirusi mu gihugu.

Ibikorwa by'imyidagaduro birimo utubyiniro, amatorero abyina, ndetse n’imikino ya biyari, koga muri piscine, gukoresha Sauna na massage N'ibindi bikorwa bituma abantu begerana cyane byahagaritswe.

Bamwe mu bakeneraga izi serivisi zitandukanye bavuga ko guhagarika ibi bikorwa bikurura abantu benshi bizafasha kurwanya no gukumira icyorezo cya korona virusi.

VOXPOPS

Uzayisenga Jean de Dieu, umuturage mu Karere ka Nyarugenge yagize ati "Bimeze neza ugereranije na mbere kuko abantu bicaraga bacucitse ku buryo nawe n'ubwo waba wicaye utaba wisanzuye neza ariko ubu babikoze neza basigamo metero mu myicarire ku buryo ntawe uba yegeranye n'undi."

Na ho Nyirimanzi Emmanuel ati "Impinduka zo zirahari kuba umuntu adashobora kwicarana na mugenzi we begeranye ndetse no kuba winjira ugakaraba byo biragaragara ko ubwirinzi bumeze neza."

Abatanga serivisi mu tubari, za resitora, hoteli n'amacumbi, bavuga ko guhagarika ibikorwa byose by'imyidagaduro bizabafasha gucunga uko ababagana birinda iki cyorezo.

Ubundi ameza yabaga ariho intebe 3 izo ntebe mu gihe zicayeho abantu 3 nta metero yabaga irimo  ubu basigaye bicara ari babiri intebe twazikuyemo turazigabanya, twateguye kandagira ukarabe hariya mu marembo yombi irembo ryo hepfo, irembo rya ruguru bityo umukiriya wese winjiye haba hari umukozi uhahagaze yambaye ijile afite isabune n'umuti

Guhagarika ibi bikorwa by'imyidagaduro ahatangirwa izi serivisi zirebana n'ubuzima bw'abaturage ni igikorwa cya RDB, bashingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima yo guhagarika ibikorwa bihuriza abantu hamwe bigatuma begerana.

Umuyobozi ushinzwe amahoteli n' ibigo by'ubukerarugendo Emmanuel Nsabimana avuga ko iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa taliki ya 18 Werurwe bikazafungurwa ari uko hongeye gutangwa andi mabwiriza.

Ati « Ibindi twongeyemo tubwira abanyamahoteli n'amaresitora bagomba guhagarika, harimo za sauna, swimming pool, ahantu abantu bashobora guhurira bikaba byakwirakwiza indwara ndetse na gim zo mu mahoteil, ibyo byose twasabye ko biba bihagaritse mu gihe twaba tugitegereje andi mabwiriza icyorezo kigabanutse  bakongera gutangira gukora."

Mu Rwanda hari amacumbi n'amahoteli manini asaga 300, ndetse n'utubari n'amaresitora bisaga ibihumbi 2.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama