Yanditswe Jun, 04 2020 07:22 AM | 13,481 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame yitabiriye inama ya 1 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afrika Karayibe na Pasifika yateranye kuri uyu wa 3 hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo yige ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19.
Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo OMS n’ubuyobozi bwayo, mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya Covid-19.
Ati "Icyorezo cya coronavirus cyakajije ubukana mu guhitana ubuzima ndetse no guteza igihombo mu bikorwa by’ubukungu. Biracyari ingorabahizi kuvuga igihe ibyahagaze bidakora ndetse n’ibizazane cyateje bizashirira. Kandi ubushobozi bwo guhanga na cyo ku bihugu byinshi bigize umuryango wacu bukeneye kongerwa. Ku bw’ibyo rero, ni ngombwa ko ibihugu bigize Afurika Karayibe na Pasifika birangwa n’ubufatanye buhamye, mu ngamba zo kurangiza iki cyorezo, no gukaza ubudatsimburwa mu rwego rw’ubukungu. By’umwihariko hazakenerwa guhuza ibikorwa kugira ngo habeho ko ubuvuzi, inkingo n’ibikoresho nkenerwa kwa muganga biboneka mu buryo bungana."
Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bya Sudan y’epfo na Zimbabwe byakurirwaho ibihano kugira ngo bibashe kurengera ubuzima bw’ababituye.
Asanga kandi iki cyorezo kidakwiriye gukoma mu nkokora mu kurangiza gutegura amasezerano y’ubufatanye hagati y’uburayi n’ibihugu bigize ACP.
Perezida Paul Kagame ynagarutse ku ngaruka za Covid-19 avuga ko zishobora kuzatinda gushira.
Ati "U Burayi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi w’uturere twacu, nk’uko natwe turi abafatanyabikorwa b’ingenzi ku Burayi. Ingaruka za Covid-1 9 zizagumaho na nyuma yo guhashya iyi virusi bityo n’urugendo rwo kongera kwiyubaka ruzaba rurerure. Ubufatanye nibwiyongera ndetse no kuzuzanya bikwiye kuzaranga ingamba zo gushaka igisubizo ku rwego mpuzamahanga."
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, inatangirwamo ikiganiro cy’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Gebreyesus, watangaje ko gufata ingamba z'ubwirinzi hakiri kare ko atari uguhendwa ko ahubwo igihugu kiba gishoye imari, mu kurinda abagituye.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru