Yanditswe Jan, 20 2021 07:23 AM
2,596 Views
Nyuma y’uko guverinoma ifashe
icyemezo cyo gushyira umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo, bamwe mu
batuye muri uyu mujyi baremeza ko batatunguwe n’iki cyemezo kuko basanga hari hakenewe
ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo cya COVID19 cyari gikomeje gukaza
umurego.
Ni icyemezo bavuga ko bakiranye yombi kuko cyafashwe mu nyungu za buri wese kigamije kurengera ubuzima.
Ni mu masaha yo ku manywa, turi mu mujyi wa Kigali rwagati mu gace k’ubucuruzi kazwi nka Matewusi. Ku mugoroba wo kuri wa mbere Ubwo Haburaga amasaha macye , ngo inama y’abaminisitiri ifate icyemezo cyo gushyira umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo , bamwe mu bakorera muri aka gace nubundi bacaga amarenga ko Guma mu rugo ishobora kuba igisubizo cy’ubwiyongere bukabije bw’abandura icyorezo cya COVID19 ndetse n’abo gihitana bakomeje kwiyongera.
Ibi ni nako byaje guhita bigenda koko, nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere hifashishijwe ikoranabuhanga, yanzuye ko umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya COVID19 muri uyu mujyi.
Ni icyemezo kuri bamwe kitatunguranye ngo kuko basanga igihe cyari kigeze ngo hafatwe ingamba zikomeye kurusha izari zisanzweho ziswe Guma mu karere.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, bugaragaza ko mu minsi 50 ishize icyorezo cya COVID19 cyiyongereye k’umuvuduko udasanzwe mu mujyi wa Kigali, aho abanduye bavuye kuri 3% bagera kuri 12%, bishatse kuvuga ko mu bantu 10 byibura umwe muri bo aba afite bwandu bwa COVID19.
Inzobere mu ndwara z’ibyorezo akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga aho ibintu bigeze mu mujyi wa Kigali nta bundi buryo bwakoreshwa ngo icyorezo cya COVID19 cyigabanye umuvuduko uretse gusaba buri wese kuguma mu rugo.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe k'umwaka ushize wa 2020 ubwo umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19 yagaragara mu Rwanda, si ubwa mbere agace runaka gashyizwe muri Guma mu rugo konyine, kuko muri aya mezi 10 ashize byabaye ku turere twa Rusizi na Rubavu ndetse no k’utugari n’imidugudu imwe n’imwe yo hirya no hino mu gihugu.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yatangaje ko hari abashoramari bakora inkingo biteguye kuzikorera muri Afurika
Apr 12, 2021
Soma inkuru
COVID19: U Rwanda rwatangiye gutanga doze ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer
Apr 03, 2021
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko COVID19 yerekanye imbaraga zihishe Afurika yakubakiraho
Apr 02, 2021
Soma inkuru
Uko isaha ya saa moya yubahirizwa mu turere 6 tw'Amajyepfo
Apr 01, 2021
Soma inkuru
Guverinoma yongeye kwibutsa abaturage kutadohoka ku ngamba zo kwirinda COVID19
Mar 30, 2021
Soma inkuru
COVID19: Gukingirwa ntibivuze kutandura cyangwa kutanduza- RBC airasaba abantu kwitwararika
Mar 22, 2021
Soma inkuru