Yanditswe Jan, 20 2021 07:23 AM | 3,037 Views
Nyuma y’uko guverinoma ifashe
icyemezo cyo gushyira umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo, bamwe mu
batuye muri uyu mujyi baremeza ko batatunguwe n’iki cyemezo kuko basanga hari hakenewe
ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo cya COVID19 cyari gikomeje gukaza
umurego.
Ni icyemezo bavuga ko bakiranye yombi kuko cyafashwe mu nyungu za buri wese kigamije kurengera ubuzima.
Ni mu masaha yo ku manywa, turi mu mujyi wa Kigali rwagati mu gace k’ubucuruzi kazwi nka Matewusi. Ku mugoroba wo kuri wa mbere Ubwo Haburaga amasaha macye , ngo inama y’abaminisitiri ifate icyemezo cyo gushyira umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo , bamwe mu bakorera muri aka gace nubundi bacaga amarenga ko Guma mu rugo ishobora kuba igisubizo cy’ubwiyongere bukabije bw’abandura icyorezo cya COVID19 ndetse n’abo gihitana bakomeje kwiyongera.
Ibi ni nako byaje guhita bigenda koko, nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere hifashishijwe ikoranabuhanga, yanzuye ko umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya COVID19 muri uyu mujyi.
Ni icyemezo kuri bamwe kitatunguranye ngo kuko basanga igihe cyari kigeze ngo hafatwe ingamba zikomeye kurusha izari zisanzweho ziswe Guma mu karere.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, bugaragaza ko mu minsi 50 ishize icyorezo cya COVID19 cyiyongereye k’umuvuduko udasanzwe mu mujyi wa Kigali, aho abanduye bavuye kuri 3% bagera kuri 12%, bishatse kuvuga ko mu bantu 10 byibura umwe muri bo aba afite bwandu bwa COVID19.
Inzobere mu ndwara z’ibyorezo akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga aho ibintu bigeze mu mujyi wa Kigali nta bundi buryo bwakoreshwa ngo icyorezo cya COVID19 cyigabanye umuvuduko uretse gusaba buri wese kuguma mu rugo.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe k'umwaka ushize wa 2020 ubwo umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19 yagaragara mu Rwanda, si ubwa mbere agace runaka gashyizwe muri Guma mu rugo konyine, kuko muri aya mezi 10 ashize byabaye ku turere twa Rusizi na Rubavu ndetse no k’utugari n’imidugudu imwe n’imwe yo hirya no hino mu gihugu.
Divin UWAYO
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru