Yanditswe Jan, 09 2021 09:55 AM | 56,448 Views
Minisiteri y'Uburezi yasabye ibigo by'amashuri bicumbikira abanyeshuri
kwirinda gutanga impushya za hato na hato ku banyeshuri kuko urujya n'uruza mu
kigo rushobora kuba imbarutso y'icyorezo cya COVID19 mu mashuri.
Ni mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu, tugeze muri gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali. Abanyeshuri basaga 30 tubasanze muri iyi gare bashaka uburyo bwo gusubira ku ishuri hirya no hino mu gihugu aho biga.
Niyokwiringirwa Gadine wiga mu Karere ka Kamonyi avuga ko yari yaje mu minsi mikuru abura uko asubira ku ishuri.
Yagize ati “Niga i Musambira mu wa mbere. Naje mu biruhuko bya noheri na bonane bamfungiraho ntarasubira ku ishuri. None ubu nyine naje muri gare gushaka imodoka ngo nsubire ku ishuri.”
Musengimana Richard wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ati “ Nagiye gutega mbura imodoka yankura mu rugo. Mu rugo ni i Burera mu Murenge wa Rwerere. Ubwo navuye mu murenge wa Rwerere ngera kuri Base hano ku mashini n'amaguru. Kuva ku mashini nafashe tagisi ingeza i Shyorongi, kuva i Shyorongi ngera hano na ho naje n'amaguru.”
Umulisa Honette wo mu Karere ka Rubavu ati “ Niga i Rubavu, nari naje guhinduza irangamuntu yanje kugira ngo mbone uko nsusha bahita bafunga imodoka nkiri inaha.”
Kugeza ku isaha y'i saa munani z'igicamunsi, aba bana ndetse na bamwe mu babyeyi babo bari babaherekeje bari bakiri mu gihirahiro kuko bari batarabona imodoka.
Icyakora ku bufatanye bwa polisi y'igihugu na sosiyete zitwara abagenzi, aba banyeshuri baje guhabwa imodoka ziberekeza ku mashuri bigaho. Gusa ariko bamwe mu babyeyi bagaragaje impungenge z'uko uru rujya n'uruza rushobora kuba intandaro y'ikwirakwira ry'ubwandu bwa koronavirusi mu bigo bicumbikira abanyeshuri.
Saidi Alfred ati « Izo mpungenge zirumvikana nta n'utazigira ukurikije uburyo ubwandu burimo kugenda bugaragara hirya no hino. Ariko bagerayo umwana mbere y'uko ajya ku ishuri akabanza agapimwa COVID kugirango bagire icyizere ko atajyanye icyorezo mu kigo. »
Aha Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko kugeza ubu nta mabwiriza ahari yo gusaba umunyeshuri kwipimisha COVID19 mbere y'uko afashwa gusubira ku ishuri. Ibijyanye no gupima hari ababishinzwe. »
Ati « Murabizi ko nyine bajya bakora n'ubugenzuzi bakagenda bagapima hirya no hino mu mashuri. Ibyo rero ngira ngo twabibarekera bakabikora ariko tukareba uburyo abo bantu basubira ku mashuri cyangwa abagiye gukora akazi kabo kemewe bagera aho bakora cg aho bigira n'aho bigishiriza. Twebwe ntabwo tubaka icyerekana ko bipimishije covid, ibyo ntabwo birimo. Bagomba kuba birinze bubahirije amabwiriza yo kwirinda ariko nta mabwiriza ahari yo kumubaza ngo wipimishije Covid. »
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye Gaspard Twagirayezu arahumuriza ababyeyi ariko agashimangira ko ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri budakwiye gutanga impushya za hato na hato ku banyeshuri.
Ati « Birumvikana ko nyine icyo ari igitekerezo ariko turi gukorana na minisante muri ubu buryo bwo gukomeza kurinda abanyeshuri ku mashuri. Gusa birumvikana ko hari izo mpungenge nkuko no gupima ubu biriho no mu bigo nderabuzima ndetse n'ahandi hatandukanye rero ibyo nabyo byakorwa. Gusa nshimangire ko ubundi abanyeshuri bari bakwiye kuba bari ku ishuri ubu batari bakwiye kuba baragiye mu rugo. »
Ingamba ziswe Guma mu karere zashyizweho n'inama y'abaminisitiri yateranye tariki 4 Mutarama uyu mwaka zitangira kubahirizwa tariki 5, zikazongera gusuzumwa nyuma y'iminsi 15.
Divin UWAYO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru