AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

COVID19: Ishusho y’uburyo amabwiriza yubahirizwa mu bacuruzi i Kigali

Yanditswe Jan, 06 2021 20:37 PM | 70,242 Views



Umunsi wa kabiri wo kubahiriza ingamba nshya zigamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, isura igaragaza ko nubwo abaturage bakomeje kubahiriza izi ngamba hirya no hino mu mujyi wa Kigali harimo kugaragara zimwe mu mbogamizi.

Ku munsi wa kabiri w'iyubahirizwa ry'amabwiriza mashya yo  kurwanya icyorezo cya COVID19, ku masoko,amaduka na restaurant,abaturage barikuzinduka bajya guhaha. Ngo ibi byatewe n'uko ku munsi wa mbere  w'iyubahirizwa ry'aya mabwiriza mashya hari abagiye mu kazi batashye basanga ibikorwa by'ubucuruzi byafunzwe.

Bamwe bavuga ko bafashe ingamba zo guhahira rimwe ibitabora,abandi bakajya bahaha mu gitondo mbere y'uko bajya mu kazi.

Ku ruhande rw'abacuruzi,  hari abajyaga bajya mu kazi isaha bishakiye ndetse mu masaha ya saa sita bagafata ikiruhuko.

Nyuma y'uko basabwe kujya bafunga amaduka, amasoko n'amaresitora ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba bafashe ingamba nshya zo kuzinduka no kutaruhuka.

Gusa nubwo ingamba zo kwirinda iki cyorezo zikomeje hari imbogamizi zikigaragara cyane mu baturage ku bikorwa by'ubucuruzi ,nko muri amwe mu masoko hakigaragaramo ubucucike bwinshi n'abaturage bambara nabi agapfukamunwa ndetse nibura ry’amazi kuri amwe mu masoko nka Kimironko.

Umuyobozi w'isoko rya Kimironko  riremwa n'abaturage basaga 1600 ariko bagenda basimburana, Bahizi Innocent  yemera ko izi robine harimo izapfuye bigatuma amazi asohoka arimake.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Soraya Hakuziyaremye avuga ko ibikorwa by'abikorera  amasoko,amaduka,na za restora zigomba kubahiriza amabwiriza yo  gufunga ku isaha ya saa kumi n'ebyiri mu rwego rwo kugira ngo abacuruzi n'abahaha bategure hakirikare amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

Ni mu gihe hari abaturage batunga agatoki bamwe mu bacururiza mu masoko,amaduka n'amaresitora bagifite imyumvire yo kwishyurana amafaranga mu ntoki ndetse n'abafunga amaduka ku isaha yateganyijwe ariko bagacuruza  bikingiranye, cyane cyane mu nsinsiro zihuriramo abantu benshi.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama