Yanditswe Jan, 06 2021 20:37 PM | 70,242 Views
Umunsi wa kabiri wo kubahiriza ingamba nshya
zigamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, isura igaragaza ko nubwo abaturage
bakomeje kubahiriza izi ngamba hirya no hino mu mujyi wa Kigali harimo
kugaragara zimwe mu mbogamizi.
Ku munsi wa kabiri w'iyubahirizwa ry'amabwiriza mashya yo kurwanya icyorezo cya COVID19, ku masoko,amaduka na restaurant,abaturage barikuzinduka bajya guhaha. Ngo ibi byatewe n'uko ku munsi wa mbere w'iyubahirizwa ry'aya mabwiriza mashya hari abagiye mu kazi batashye basanga ibikorwa by'ubucuruzi byafunzwe.
Bamwe bavuga ko bafashe ingamba zo guhahira rimwe ibitabora,abandi bakajya bahaha mu gitondo mbere y'uko bajya mu kazi.
Ku ruhande rw'abacuruzi, hari abajyaga bajya mu kazi isaha bishakiye ndetse mu masaha ya saa sita bagafata ikiruhuko.
Nyuma y'uko basabwe kujya bafunga amaduka, amasoko n'amaresitora ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba bafashe ingamba nshya zo kuzinduka no kutaruhuka.
Gusa nubwo ingamba zo kwirinda iki cyorezo zikomeje hari imbogamizi zikigaragara cyane mu baturage ku bikorwa by'ubucuruzi ,nko muri amwe mu masoko hakigaragaramo ubucucike bwinshi n'abaturage bambara nabi agapfukamunwa ndetse nibura ry’amazi kuri amwe mu masoko nka Kimironko.
Umuyobozi w'isoko rya Kimironko riremwa n'abaturage basaga 1600 ariko bagenda basimburana, Bahizi Innocent yemera ko izi robine harimo izapfuye bigatuma amazi asohoka arimake.
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Soraya Hakuziyaremye avuga ko ibikorwa by'abikorera amasoko,amaduka,na za restora zigomba kubahiriza amabwiriza yo gufunga ku isaha ya saa kumi n'ebyiri mu rwego rwo kugira ngo abacuruzi n'abahaha bategure hakirikare amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo.
Ni mu gihe hari abaturage batunga agatoki bamwe mu bacururiza mu masoko,amaduka n'amaresitora bagifite imyumvire yo kwishyurana amafaranga mu ntoki ndetse n'abafunga amaduka ku isaha yateganyijwe ariko bagacuruza bikingiranye, cyane cyane mu nsinsiro zihuriramo abantu benshi.
Jean Paul TURATSINZE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru