AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

COVID19: Imibare y'abandura yikubye 2, abarembye bikubye 4- Dr Nsanzimana

Yanditswe Dec, 30 2020 08:24 AM | 168,839 Views



Mu gihe imibare y’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cya COVID19 ikomeje kwiyongera ku muvuduko udasanzwe, inzego z’ubuzima mu Rwanda zirahamagarira buri wese ufite ibimenyetso kwihutira kwipimisha kuko gutindana iki cyorezo ku wacyanduye biri mu bikomeje gutuma abo gihitana mu Rwanda biyongera.

Ingamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa koronavirusi zisa n’izari zimaze gutanga umusaruro ufatika nyuma y’amezi hafi 7 yari ashize iki cyorezo kigaragaye mu Rwanda. Icyakora muri aya mezi 2 y’impera z’umwaka ibintu byaje guhindura isura, imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo iratumbagira, ibintu biteye impungenge abaturage bo hirya no hino mu gihugu.

Ntabwo ari abaturage bonyine batewe impungenge n’ubwiyongere bw’iki cyorezo, kuko inzego z’ubuzima zo zisanga iminsi mikuru ishobora kurangira ibintu byararushijeho kuba bibi cyane niba ntagikozwe. Dr. Sabin Nsanzimana, ni umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.

Ati "Amavuriro twavuriragamo covid19 muribuka ko hari igihe twari dufite asaga 30 aza kumanuka agera kuri 5 mu gihugu hose ariko muri iki cyumweru bikaba byarabaye ngombwa ko dufungura irindi vuriro ryari ryarafunzwe kuko imibare y’abarwayi iri kuzamuka nyine abagomba kuvurwa yaruse amavuriro yari afunguye kugeza ubu. Ari na ho dutanga ubwo butumwa tubwira abantu bose yuko muri iyi minsi mikuru abantu bitwararike. Dufite impungenge ko abantu baza kuva mu minsi mikuru noneho ya mibare ikikuba inshuro nyinshi cyane ndetse tukabona n’abitaba Imana benshi. Cyaba ari ikintu kibi dutangiye umwaka icyorezo gisa n’icyongeye kutuzamukana. Abari mu minsi mikuru abatwumva bose aho bari bafate ingamba kuko iki ni igihe gikomeye cyane kugirango urukingo rutaza gusanga covid yaturenze yaturushije ingufu kandi twari twaragerageje gukora ibishoboka byose."

Aha ni na ho uyu muyobozi ahera asaba buri wese ufite ikimenyetso cya koronavirusi kwihutira kwipimisha kugirango niba yaranduye afashwe hakiri kare atanakomeza kwanduza abandi.

Yakomeje agira ati "Ubushakashatsi bwo ku Isi tuzi twese bw’ikigereranyo bugaragaza ko iyo tubonye umuntu umwe burya hari abandi 9 tuba tutabonye kandi bafite iyo COVID19. Turi kubona abantu bari kuza bakererewe turi kubona abantu baza bakubwira bati nari mfite ibicurane maranye ibyumweru bibiri kandi ubundi najyaga mbimarana icyumweru kimwe ati ni yo mpamvu nifuje kuza kwipimisha. Undi akakubwira ati nagize umuriro ngira ngo ni umunaniro usanzwe. Ni aha rero turi kubona abarwayi biyongereye cyane, bikubye inshuro zirenga 2 ariko n’abarembye bo bikubye inshuro 4. Ndafata ingero nk’abo dufite mu ivuriro rizwi cyane rya Kanyinya ubundi twagiraga abarwayi 4 cyangwa batarenze 10 bari guhabwa umwuka bameze nabi ariko uyu munsi barasaga 40. Ari na yo mpamvu dushishikariza abantu ko uwumva agize umuriro, uwumva afite umunaniro uwumva ameze ukuntu kudasanzwe ntacyeke ikindi ahubwo abanze acyeke covid ikindi anirinde kuba yayanduza abandi."

Kugeza ubu mu Rwanda igipimo cy’abandura koronavirusi kigeze kuri 2% mu gihe abapfuye bagera hafi kuri 1%.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura